Uko Riderman watangiriye ku bisigo akisanga m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Gatsinzi Emery umaze imyaka igera kuri 17 ashikamye mu njyana ya Hip Hop, yaganirije urubyiruko rwari rwitabiriye igitaramo cy'urwenya cyan   Gen-Z Comedy, avuga ku rugendo rwe rwavuye mu mivugo rukerekeza mu muziki.

Riderman yatangaje ko mu mwaka wa 2006 yinjiye mu muziki mu buryo busa n'impanuka kuko yabanje kwandika imivugo, gusa yaje kuvumbura ko injyana ya Hip Hop aribwo buzima bwe.

 Ibi yabitangarije imbaga y'abafana be bari bamuhanze amaso bafite amatsiko yo kumenya byinshi byaranze urugendo rwe rw'umuziki. Umuraperi Riderman yashishikarije abantu guharanira inzozi zabo bakirengagiza ibibaca intege mu nzira biyemeje nk'uko nawe yabirenze akagera kure mu muziki.

Ubwo yagarukaga ku byamukomezaga mu muziki yatangaje ko ubwitange bwa bamwe barimo inshuti, itangazamakuru, Guverinoma, umuryango we n'abandi byatumye gucika intege bimuba kure.

Gukundwa kw'ibihangano bye byatumaga yishakamo imbaraga ndetse akumva akwiye gusohoza intego yari yarihaye yo gukabya inzozi.

Uyu muraperi yabajijwe ku ndirimbo yaba yarakoze nta mbaraga nyinshi ashyizemo ariko zigakundwa bidasanzwe nawe bikamutungura,Riderman yasubije avuga ko indirimbo ze zigaruka ku nzoga, inyinshi yazikoraga yishimisha ariko bikarangira zikunzwe cyane.

Yagize ati ' Nazikoze nshaka kwishimisha'. Umuhanzi Riderman yibukije abitabiriye Gen-Z  Comedy  barimo n'urubyiruko ko bakwiye kuzirikana gahunda yiswe ' Tunyweless' birinda kwishora mu nzoga.

Nubwo yageze kure mu muziki ariko yahuye n'ibisitaza byinshi birimo guhangana n'abahanzi bagenzi be, batumaga abura ibiraka bimwe na bimwe bitewe no kumuvugaho amagambo mabi.

Yatangaje ko Imana yakomeje kumurindira impano, ku gihe gikwiye agaterwa ishema n'ibihangano bye.

Umunyamuziki Riderman yatanze inama ikomeye ku bitabiriye iki gitaramo ,avuga ko kwiyizera no kwiremamo icyizere cy'ibyo bifuza kugeraho byabafasha kugera kure. Yeruye avuga ko inzozi z'umuntu zigerwaho kubera umuhati we.

Yagize ati "Nta muntu ushobora kumva inzozi zawe kurusha uko wowe uzumva".

Nubwo yahindutse ikimenyabose ariko yakuranye inzozi zihabanye n'izo yifurizwaga n'ababyeyi. Nyuma yo kumaramaza mu muziki, ababyeyi bamufashije uko bashoboye ariko bamutoza inzira nzima, nka kimwe cyatumye yesa imihigo.

Riderman yavuze ko aramutse aretse umuziki, yakora akazi kajyanye n'ishoramari. Yabwiye urubyiruko kwiyizera, bakishingikiriza ku Mana ikababera umuyobozi mu byo bakora.

Yasabye abakunzi b'ibihangano bye gukomeza kumushyigikira kuko hari byinshi yabateguriye bazagezwaho mu minsi itarambiranye.


Riderman yasobanuye ko urugendo rw'imyaka 17 rutari rworoshye


Yandikiye ibaruwa Imana ayisaba kumurinda no kumufasha mu muziki bimuhindukira umugisha


Nubwo yakoze indirimbo zivuga ku nzoga, yibukije abitabiriye kuzirikana gahunda ya "TunyweLess"


Abitabiriye isekarusange batahanye  ibyishimo bivuye ku banyarwenya n'inama zivuye ku muhanzi Ruderman


Yahisemo kwiragiza Nyagasani akagenga ibikorwa bye byose dore ko avuka mu muryango ukijijwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135631/uko-riderman-watangiriye-ku-bisigo-yisanze-mu-muziki-nkimpanuka-amafoto-135631.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)