Ukuboko k'ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw'abajenosideri Twahirwa na Basabose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bikubiye mu itangazo rya Ambasade y'Ububiligi mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, i Buruseli mu Bubiligi, Urukiko rw'Abaturage rwatangiye urubanza rw'Abanyarwanda , Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barageze mu Bubiligi mu buryo budasobanutse.

Pierre Basabose akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaba yarigeze no kuba mu mutwe w'aba'GP' , abasirikari barindaga Perezida Yuvenali Habyarimana .Yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro bikomeye by'ivunjisha(bureau de change), dore ko yari yihariye hafi amasoko hafi ya yose yo kuvunjira Leta.

Ubu bukire buherekejwe no kuba'umunyakazu ntayegayezwa' byatumye aba umwe mu bikomerezwa byashinzwe radio rutwitsi ya RTLM, yifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Basabose Akurikiranyweho kandi guha Interahamwe imyitozo n'ibikoresho.

Séraphin Twahirwa uzwi ku izina rya 'Chihebe', we akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Gisenyi. Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukuru w'Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye, izo Nterahamwe ze zikaba zarishe Abatutsi batagira ingano aho i Gikondo hafi ya MAGERWA, no mu tundi duce twa Kigali.

Biteganyijwe ko kuva tariki 09 z'uku kwezi kugeza mu mpera z'Ukuboza 2023 hazumvwa abatangabuhamya, barimo ababarirwa muri 40 bazava mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Bubiligi hateguwe imaza 5 ziregwamo abantu 9.

The post Ukuboko k'ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw'abajenosideri Twahirwa na Basabose appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ukuboko-kubutabera-ntikuzabaha-amahwemo-i-buruseli-mu-bubiligi-hatangiye-urubanza-rwabajenosideri-twahirwa-na-basabose/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukuboko-kubutabera-ntikuzabaha-amahwemo-i-buruseli-mu-bubiligi-hatangiye-urubanza-rwabajenosideri-twahirwa-na-basabose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)