Ukuri ku kibazo cya Shiboub wa APR FC gituma adakina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku mukino wa Pyramids FC ubwo APR FC yasezererwaga mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, ntabwo Sharaf Eldin Shiboub arongera gukinira iyi kipe kubera uburwayi bwa Malaria.

Mbere y'umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Musanze FC tariki ya 6 Ukwakira 2023, umutoza wa APR FC yavuze ko Shiboub arwaye ari nayo mpamvu atari buboneke kuri uwo mukino.

Nyuma nibwo haje amakuru ko uyu mukinnyi yahawe uruhushya ubwo umukino APR FC yanyagiwemo na Pyramids FC 6-1 mu Musiri tariki ya 29 Nzeri 2023, ajya kureba umuryango we uri muri iki gihugu ari nayo mpamvu atakinnye uyu mukino atagarukanye n'ikipe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Shiboub yazanye n'abandi atigeze asigara mu Misiri ahubwo yazanye n'abandi ariko bageze mu Rwanda yumva atameze neza.

Yahisemo guhita ajya kwa muganga kwisuzumisha basanga uyu mukinnyi ukomoka muri Sudani arwaye Malaria.

ISIMBI yamenye ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, ibinini bya Malaria bya 'Coartem' yabimaze uyu munsi akaba atari bunakine umukino wa Bugesera FC w'umunsi wa 5 bari bukine uyu munsi ku wa Kabiri.

Sharaf Eldin Shiboub amaze iminsi arwaye Malaria



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-ku-kibazo-cya-shiboub-wa-apr-fc-gituma-adakina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)