Ukuri ku myenda y'abanfana ba APR FC yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'amasaha make ngo APR FC icakirane na Rayon Sports, nibwo hasohotse imyenda y'abafana ba APR FC, ni imyambaro itarakiriwe neza na bamwe mu bakunzi b'iyi kipe bitewe n'uburyo ikozwemo.

Iyo myambaro harimo imipira y'amakora "Lacoste" y'umukara ifite imirongo y'umweru mu gatuza no ku maboko ndetse n'iy'umweru ifite imirongo y'umukara mu gatuza no ku maboko.

Hari kandi n'indi mipira isanzwe ifite amaboko y'umukara ahandi harimo amabara y'umweru n'umukara avangavanze.

Iyi myambaro ntabwo bamwe mu bakunzi ba APR FC bayakiriye neza ndetse n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagenda bagiye basa nabayinnyega bayigereranya n'imyambaro y'abafaba ba mukeba Rayon Sports.

Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko iyi myambaro ari bamwe mu bafana ba APR FC bishyize hamwe basaba ubuyobozi bwa APR FC kuzana iyi myambaro bakayigurisha abafana.

Ntaho APR FC nk'ikipe ihuriye n'iyi myambaro ni abafana bayikoresheje bayigurisha ku giti cyabo, amakuru avuga ko APR FC yanze kubyivangamo ari nayo mpamvu uretse ikirango cy'ikipe nta n'ibirango by'abaterankunga biriho, icyo yakoze ari ukumenyesha abakunzi bayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko iyi myambaro ihari n'aho bayikura.

Jerseys are now available.. Visit Hopeline Sport or Kigali Vision Sport and get yours.
.
.
.
Umwambaro wa APR kuri ubu uraboneka muri Kigali Vision Sport cyangwa Hopeline Sport. pic.twitter.com/w5K3EjmKoq

â€" APR F.C OFFICIAL ACCOUNT (@aprfcofficial) October 28, 2023

Ese mujya mwumva umugabo ba Sheikh na @imfuraluc01 bakunda kuvuga kuri @bbfmumwezi ufana real Madrid cyane akaba akora nimihanda 😂😂

Bamwita engineer Jo 😂 ubanza ariwe wakoreye APR iyi design 😂😂😂😂 @jadocastar pic.twitter.com/q1bty1BHoH

â€" SANITIZER🇷🇼 (@Allicyuzuzo5) October 29, 2023

Ubu ngo bashakaga gukora aka Lacoste nk'aka ariko?😂😂😂😂😂 pic.twitter.com/Xi75hyptzx

â€" BOMBE YA KAYONZA🚀💣 (@BoscoManirabona) October 29, 2023

Oya !

Ngaho tubwore Abafana bambaye neza !

1. APR FC ▫️◾️
2. Rayon Sports 🔵⚪️ pic.twitter.com/zwkFFeFEEv

â€" Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) October 29, 2023

Imyambaro y'abafana yateje impaka



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukuri-ku-myenda-y-abanfana-ba-apr-fc-yateje-ururondogoro

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)