Umuhanzi Nizzo wamamaye mu itsinda rya Urban Boys, nyuma y'igihe acecetse yafunguye studio agiye kujya akoreramo ibiganiro bizwi nka 'Podcast' mu rwego rwo gutambutsa ibitekerezo bye n'iby'abandi ku bijyanye n'imyidagaduro.
Nizzo avuga ko ibiganiro bye bizibanda ku bitekerezo bikomoza ku myidagaduro, aho azajya atanga ibye ariko akiyambaza n'iby'abandi basanzwe babarizwa mu ruganda rw'imyidagaduro muri rusange.
Mu minsi iri imbere nibwo Nizzo azatangira gutambutsa ibiganiro binyuze kuri Podcast ye yise 'K Boss Ent' ndetse ahamya ko ari nabwo azatangaza amakuru arambuye kuri studio ye y'umuziki.