Umuhanzikazi Zuchu yakubiswe intosho ari ku rubyiniro maze ahita yivumbura yanga kongera kuririmba ukundi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zuchu yakubiswe intosho ari ku rubyiniro maze ahita yivumbura yanga kongera kuririmba ukundi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu w'icyumweru gishize, umuhanzikazi Zuchu yahagaritse kuririmba nyuma y'aho umufana utazwi yamuteye ibuye ari ku rubyiniro mu mujyi wa Mbeya, muri Tanzania.

Mu mashusho yagiye hanze,uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa Sukari, agaragara ku rubyiniro arimo kubyina n'ababyinnyi be, mbere y'uko umugizi wa nabi amuteye ibuye.

Ubwo uyu mukobwa yari amaze akanya aririmba,yahagaze gato kugira ngo aganirize abafana.

Yahise agira ati 'Mbeya mambo (mumeze mute Mbeya)?'

Atararangiza iyo nteruro, umwe mu bafana yahise amutera ibuye riramufata.

Nk'uko amakuru abitangaza, Zuchu yahise ahagarika kuririmba.

Uyu muhanzikazi yaririmbaga mu birori byabanjirije iserukiramuo rya Wasafi mu Mujyi wa Mbeya aho igitaramo nyamukuru cyabaye ku wa gatandatu,tariki 30 Nzeri 2023.



Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-zuchu-yakubiswe-intosho-ari-ku-rubyiniro-maze-ahita-yivumbura-yanga-kongera-kuririmba-ukundi/?utm_source=rss=rss=umuhanzikazi-zuchu-yakubiswe-intosho-ari-ku-rubyiniro-maze-ahita-yivumbura-yanga-kongera-kuririmba-ukundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)