Umujejetafaranga Zari Hassan nyuma yo gukora ubukwe n'umugabo we Shakib Lutaya arusha imyaka 12 yahise aha gasopu abagore n'abakobwa bararikiye umugabo we doreko akiri umusore - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi mike umujejetafaranga Zari Hassan akoze ubukwe n'umugabo we Shakib Lutaya arusha imyaka 12, yahise atanga gasopo ku bagore bose bagerageza kureba umugabo we.

Zari yavuze ko hari abagore hano hanze bashobora kwifuza umunezero afitanye n'umugabo we, ariko batazi uko umubano wabo watangiye.

Yagize ati: 'Abagore benshi mugira ingeso yo kwiruka ku bagabo b'abandi bitewe n'urukundo mubabonana. Bamwe muri mwe ntabwo mwigeze mwumva ibya Lutaya, ariko ubu bitunguranye kuko ari kumwe nanjye, buri wese arumva amushaka. Murashaka kubana nawe atari uko mumukunze, ahubwo ni uko ari kumwe nanjye.

Gusa ariko ukuri guhari, ni uko nshobora kubaha umugabo wanjye, ariko ntabahe ibyo ari kumpa, cyangwa se ntabiteho nk'uko ari kunyitaho. Uramutse umutwaye, kubera ko nta mubano mufitanye, rwose ntabwo ushobora kubona ibyo twubatse cyangwa se twagezeho'.

Uyu mubyeyi w'abana 5 ku myaka ye 43 yatanze iyi gasopo nyuma y'ubukwe bwe n'umugabo we Lutaya w'imyaka 31 bwitabiriwe n'inshuti, umuryango ndetse n'abo biganye.



Source : https://yegob.rw/umujejetafaranga-zari-hassan-nyuma-yo-gukora-ubukwe-numugabo-we-shakib-lutaya-arusha-imyaka-12-yahise-aha-gasopu-abagore-nabakobwa-bararikiye-umugabo-we-doreko-akiri-umusore/?utm_source=rss=rss=umujejetafaranga-zari-hassan-nyuma-yo-gukora-ubukwe-numugabo-we-shakib-lutaya-arusha-imyaka-12-yahise-aha-gasopu-abagore-nabakobwa-bararikiye-umugabo-we-doreko-akiri-umusore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)