Umujura wibye Cristiano na Benzema yabihenuyeho ndetse ngo nta n'uzamuhagarika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujura wigeze kwiba umukinnyi w'umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ndetse n'Umufaransa Karim Benzama yeruye avuga kuri ubu bujura ko abwemera kandi adateze guhagarara kwiba ibyamamare.

Mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cya Y ahora Sonsoles cyo muri Espagne uyu mujura utazwi, yemeye ko ari we wihishe inyuma y'ubujura bw'ibyamamare byinshi mu ngo zabyo.

Avuga ko iyo yabonye uwo aziba, aramukurikirana ndetse ko kugira ngo amwibe bishobora kumufata amezi menshi, ni nako byagenze yiba Cristiano.

Ati "Iyo maze kubona umuntu uzwi, ndamukurikira, nkamuhiga aho ari ho hose, bishobora kuntwara amezi kugeza menye ko nta wundi muntu uri mu nzu uretse we."

Yakomeje avuga ko yibye Cristiano ibintu bifite agaciro ka miliyoni 2 ariko bayagabanye ari 4.

Ati "Nibyo, ninjye wibye mu nzu ya Cristiano iri muri Portugal. Agaciro gashobora kuba ari miliyoni 2 ariko twaje kuyagabana turi bane buri umwe yafashe ibihumbi 300."

Kuri Karim Benzema ubu ukinira Al-Ittihad muri Saudi Arabia, yavuze ko bamwibye muri Spain ariko ngo nawe si umutagatifu.

Ati "Benzema ni umwe muri abo bazwi twibanzeho. Ukuri ni uko muri Spain ntakiba kitanyuze mu biganza byacu. Benzema si umutagatifu na we azi ibyaha be."

Uyu mujura yavuze ko ari umuntu uzwi, abantu benshi bagisha inama ndetse ni icyamamare abantu basaba ko yabasinyira iyo bamubonye.

Ati "Bansaba ko mbasinyira "autographs", bansaba amafoto, bansaba inama. Nta n'umwe ushobora kumpagarika nta n'uwabasha kundwanya."

Muri 2020 nibwo inzu ya Cristiano iri Madeira yibwe ni mu gihe mu ntangiriro za 2022 ari bwo na Karim Benzema yibwe.

Umujura wibye Cristiano na Benzema yabyigambye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umujura-wibye-cristiano-na-benzema-yabihenuyeho-ndetse-nta-n-uzamuhagarika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)