Umujura yibye imodoka ahita akora impanuka ikomeye cyane ndetse anabipfiramo.
Ubuyobozi mu Bwongereza bwavuze ko umugabo yibye imodoka yarimo umwana ku ntebe y'inyuma ayikoresha mu kwiba banki, hanyuma agonga igiti arapfa ubwo yageragezaga gutoroka.
Abapolisi bahamagawe kuri 911 ko umugabo utazwi yibye imodoka n'umwana w'amezi 17 wari wicaye inyuma ku ishuri ryitwa St. Gabriel ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo ku wa gatatu w'iki cyumweru.
Nyuma y'umunota,undi muntu yahamagaye kuri 911 avuga ko habaye ubujura kuri Windsor Federal Savings Bank iherereye ku muhanda witwa 250 Broad Street.
Lt. Nicholas Dally avuga ko nyuma y'aho gato, haje guhamagara umuntu wa gatatu avuga ko habaye impanuka y'imodoka yagonze igiti.
Itangazo rya polisi ryagize riti: 'Ubwo abapolisi bakusanyaga amakuru muri buri gace, byagaragaye ko izo telefoni uko ari itatu zifitanye isano.'
Dally yavuze ko Polisi yageze ahantu hose uko ari hatatu mbere yuko bigaragara ko ibyabaye bifitanye isano.
Iperereza ryakozwe ryerekanye ko uyu mugabo yibye imodoka yari iparitse imbere y'ishuri,hanyuma ahagarara kuri banki ariba,aza kugonga igiti ubwo yashakaga gutoroka.
Byatangajwe ko yapfiriye aho. Dally yavuze ko umwirondoro we utarashyirwa ahagaragara ngo bimenyeshwe abo mu muryango we.
Umwana wari muri iyo modoka yakangukiye aho impanuka yabereye. Dally yavuze ko nyina w'uyu mwana yaje aho yari ari maze amujyana ku bitaro bivura abana bya Connecticut kugira ngo asuzume kandi avurwe.