Umukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC ntukibereye kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki kibuga kizaba kirimo kuvugururwa.
Mu ibaruwa Umujyi wa Kigali yandikiye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda barimenyesha ko kuva tariki ya 23 kugeza 29 Ukwakira 2023 iki kibuga kitazaboneka kubera ko hazaba harimo hakorwa imirimo yasigaye ubwo bayivugururaga.
Muri iyi baruwa Umujyi wa Kigali yagize iti 'dushingiye ku ngengabie y'ikigo Real Constructors LTD cyubaka Kigali Pelé Stadium cyamenyesheje Umujyi wa Kigali ko kuva tariki ya 23 Ukwakira 2023 kugeza tariki ya 29 Ukwakira 2023 icyo kigo kizasubukura ibikorwa by'ubwubatsi byari bisigaye gukorwa kuri Kigali Pelé Stadium.'
'Kubera iyo mpamvu turabamenyesha ko imikino yose yari iteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera tariki ya 29 Ukwakira 2023 yakwimurirwa ikindi gihe.'
Bivuze ko hazabera imikino y'umunsi wa 8 iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru mu gihe imikino y'umunsi wa 9 itazahabera.
Mu mikino y'umunsi wa 9 nibwo hazaba umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports tariki ya 29 Ukwakira 2023 kandi ukaba wagombaga kubera kuri Kigali Pelé Stadium, bivuze ko ugomba kujya mu Ntara.