Umunsi wa 6 wa shampiyona y'u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw'ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga umunsi wa gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Etincelles yaterewe mpaga mu rugo n'ikipe ya Musanze FC , ni nyuma yo kubura imbangukiragutabara ku gihe.

ImageIbi byabaye ku mukino wagomba gukinirwa mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, bityo imbangukiragutabara irabura kugeza ubwo habayeho gutegereza iminota 15 igengwa n'amategeko y'amarushanwa muri FERWAFA.

Kugeza ubwo abakinnyi ndetse n'abafana nyiri zina bategereje iminota 22 itaraboneka bityo abasifuzi barimo na Komiseri wabo bemeza ko ikipe ya Etincelles yari iri mu rugo itewe mpaga y'ibitego 3-0, bityo ikipe ya Musanze FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo.

ImageMubindi byaranze umunsi wa 6 wa Shampiyona y'u Rwanda, ni aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi yayo ya Kabiri muri uyu mwaka w'imikino dore ko yaherukaga gutsinda ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1 ubwo hari tariki ya 18 Kanama 2023.

Nubwo Rayon Sports yaraye ibonye intsinzi ku ikipe ya Etoile de l'Est, iyi kipe yanahawe ikarita y'umutuku kuri Mvuyekure Emmanuel uzwi nka Manu, kuri Gikundiro bisa naho muri iyi minsi irimo guhanwa ku makarita atukura nyuma yaho mu mukino uheruka banganya na Marines FC 2-2, Luvumbu yabonye ikarita itukura ndetse na Mujyanama Claude Team Manager.

Ikipe ya Kiyovu SC yo yanganyije n'ikipe y'Amagaju ubwo bakiniraga kuri Sitade ya Huye, uyu mukino wagiye gukinwa Urucaca ruheruka kwegukanwa na Kiyovu S Association mu gihe yari ifitwe na Kiyovu Sport Company.

Kiyovu yanganyije igitego kimwe kuri kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ndetse ku ikipe yo mu Bufundu yo yatsindiwe na Rukundo Abdourahmani ku munota wa 54, iki gitego kikaba cyakurikiwe n'ikarita itukura yahawe Mbonyingabo Regis.

Muri rusange uko imikino y'umunsi wa 6 wagenze:

Kuwa Kabiri, Tariki ya 10 Ukwakira 2023

Gorilla FC 2-2 Gasogi United
APR FC 1-1 Bugesera FC
Mukura VS 1-0 Sunrise FC
Etincelles FC 0-3 Musanze FC

Kuwa Gatatu, Tariki ya 11 Ukwakira 2023

Police FC 2-1 Muhazi United
Amagaju FC 1-1 Kiyovu SC
Rayon Sports 2-1 Etoile de l'Est

The post Umunsi wa 6 wa shampiyona y'u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw'ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-6-wa-shampiyona-yu-rwanda-waranzwe-no-ku-rumbuka-kwibitego-no-guterwa-mpaga-kwa-etincelles-fc-iri-mu-rugo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-6-wa-shampiyona-yu-rwanda-waranzwe-no-ku-rumbuka-kwibitego-no-guterwa-mpaga-kwa-etincelles-fc-iri-mu-rugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)