Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y'Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kelvin Kiptum wo muri Kenya utozwa na SGT HAKIZIMANA Gervais w'Umunyarwanda akoze amateka y'isi muri Marato ya Chicago, yiruka Amasaha 2:00:35 ahindura amateka kuko ubushize uwamubanjirije yirutse amasaha 2:01:09 Uwo ntawundi ni Eliud Kipchoge ubwo yari Berlin mu Budage umwaka ushize.

Kiptum, w'imyaka 23, yirukaga muri marato ye ya gatatu gusa. Nkuko yabigize mu bice bibiri bya mbere, yirutse igice cya kabiri cyisiganwa vuba kurusha icya mbere. Yirutse 1:00:48 mu gice cya mbere na 59:47 kubwa kabiri.

Benson Kipruto wo muri Kenya, yasoje irushanwa ari ku mwanya wa kabiri muri 2:04:02.

Mu gihe Bashir Abdi wo mu Bubiligi, yatsindiye umudari wa bronze mu mikino Olempike,we yabaye uwa gatatu muri 2:04:32

Mu kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru bikoneye ku isi yashimye umutoza we ko yamuhaye imyitozo itoroshye akaba ari yo yamufashije, kandi akaba azakomeza gukora neza no mu mikino itaha.

Aha Umukinnyi Kelvin yari kumwe na Gervais Hakizimana ari nawe umutoza umukino wo gusiganwa ku maguru

The post Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y'Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyakenya-kiptum-utozwa-na-sgt-hakizimana-gervais-ahinduye-amateka-yisi-mu-mikino-yo-gusiganwa-i-chicago/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyakenya-kiptum-utozwa-na-sgt-hakizimana-gervais-ahinduye-amateka-yisi-mu-mikino-yo-gusiganwa-i-chicago

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)