Umunyamakuru w'imikino ukunzwe hano mu Rwanda yamaze gusinyira Radio 1 iyoborwa na KNC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino ukunzwe hano mu Rwanda yamaze gusinyira Radio 1 iyoborwa na KNC

Umunyamakuru w'imikno wari umaze gukundwa na benshi kuri Flash FM, Ephraim Kayiranga yamaze kwerekeza muri Radio 1 nyuma y'imyaka itari micye yigaruriye imitima ya benshi.

Hashize imyaka 7 Ephraim Kayiranga akorera Radio Flash FM, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo yasezeye bagenzi be bakoranaga kuri iyi Radio akaba yerekeje kuri Radio iyoborwa na KNC perezida wa Gasogi United.

Ephraim Kayiranga yari amaze kwigarurira benshi Kubera uburyo yatangaga amakuru agezweho haba kumbuga nkoranyambaga ze ndetse no kuri Radio yakoreraga. Uyu mugabo yari asanzwe anavugisha ukuri mu bitagenda neza kugirango bikosoke ubu yamaze kuba umunyamakuru wa Radio one.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-ukunzwe-hano-mu-rwanda-yamaze-gusinyira-radio-1-iyoborwa-na-knc/?utm_source=rss=rss=umunyamakuru-wimikino-ukunzwe-hano-mu-rwanda-yamaze-gusinyira-radio-1-iyoborwa-na-knc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)