Umunyeshuri wa East African University yaje k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo marushanwa yitabiriwe n'abanyeshuri benshi aho buri Kaminuza yahagararirwaga n'abanyeshuri 11, hanyuma bose baza guhatana ku rwego rw'Igihugu. Ni Amarushanwa yakoranywe umurava n'umuhate kuko abayitabiriye batangaje ko banejejwe nayo.

Ababaye Indashyikirwa muri ayo marushanwa uko ari cumi n'umwe, bahawe ibihembo bihindura ubuzima bwabo kurushaho kuba bwiza haba mu gukomeza kwiyungura ubumenyi no kubona ibibafasha mu masomo yabo ya buri munsi.

Umuhango wo guhemba aba banyeshuri, wahujwe n'uwo kumurika igitabo kigaragaza amateka ya Nyakubahwa Dr. Tito Rutaremara ku ya 30 Nzeri 2023, hagamijwe ko abanyeshuri biga uko bamurika ibitabo nabyo bikababera isomo.

Uwo muhango witabiriwe n'abantu batandukanye b'inararibonye barimo n'Umuyobozi Mukuru wa HEC (High Education Council) Dr Rose Mukankomeje, Hon.Amb.Muligande Charles, Hon.Dr.Tito Rutaremara, Hon.Amb.Sheihk Harelimana Abdul Karim, abahagarariye Amashuri Makuru na za Kaminuza nka Prof. Kabera Callixte uhagarariye East Africa University -Rwanda n'abandi benshi.


Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rse Mukankomeje, yashimiye abana b'u Rwanda bitabiriye amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo by'umwihariko ashimira abahize abandi, yongeyeho ko igikorwa nk'iki ari cyiza, bityo ko gikwiriye kuba ngaruka mwaka.

Dr. Rose Mukankomeje yashimiye Kaminuza zitabiriye aya marushanwa anasaba ko n'abandi batitabiriye bazaganirizwa ubutaha bakajya bitabira amarushanwa nk'ariya cyane ko atoza abana b'u Rwanda gukunda gusoma ibitabo cyane cyane byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda ndetse n'izindi ndimi.

Yahamije ko kandi urubyiruko rw'u Rwanda nirwimakaza uyu muco mwiza wo Gusoma no Kwandika ibitabo, bizafasha kwihutisha iterambere ry'igihugu, nkuko byanditswe muri gahunda zitandukanye za Leta haba mu cyerekezo  2030, 2050, ndetse na gahunda 2063 y'Umuryango w'ubumwe bw'Afurika aho ubukungu bwaba ubw'u Rwanda ndetse n'ubw'Afurika bugomba kuba bushingiye ku bumenyi kandi ibitabo niyo sooko y'ubwo bumenyi.

Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwateguye aya marushanwa rukanagurira abanyeshuri ibitabo byabafashije kuyitabira, yashimiye Amashuri Makuru na za Kaminuza muri rusange ku bw'ishyaka ryabaranze bakitabira ku kigero gishimishije. 

Yakomeje avuga ko gusoma no kwandika ibitabo ari umuco uzafasha abana b'u Rwanda kuzajya banandika amateka y'ibyiza by'u Rwanda nk'uko bikorwa ahandi.

Hategekimana asaba ko aho byagaragaye ko bafotoje ibitabo by'abanditsi bitazongera, ahubwo Kaminuza yajya igena ingengo y'Imari yo kugura ibitabo bifasha abanyeshuri nkuko izindi Kaminuza zibigenza.

Ibitabo byifashishijwe mu marushanwa, ni ibitabo bitoza abanyeshuri Indangagaciro y'urukundo rw'Igihugu, ubutwari, ubunyangamugayo, gukunda umurimo no kuwunoza n'izindi ndangagaciro zibereye Urubyiruko rw'u Rwanda.

Umunyeshuri wabaye uwa mbere ni Isimbi Dusabe Cecile wa Kaminuza ya East African University, ku manota 81.8%, uwa kabiri aba Harerimana Fabien Tumusiifu wa kaminuza ya UNILAK ku manota 81.3%, uwa gatatu aba Cyiza Joseph wa UNILAK n'amanota 79.1%;

Uwa kane aba Nzabahuza Moise wa UNILAK n'amanota 77.5%, uwa gatanu aba Uwamahoro Sandrine wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare n'amanota 76.8%, Igihozo Noella wa East African University aba uwa gatandatu n'amanota 76.6%, Gakuru Theoneste wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare aba uwa karindwi n'amanota 75.6%;

Mutoni Happy wa East African University aba uwa munani n'amanota 73.2%, Mwizera Happy Divine wa UNILAK aba uwa cyenda n'amanota 69.8%, Kazeneza Gentil wa UNILAK aba uwa cumi n'amanota 69.7%, mu gihe uwa 11 yabaye Singirankabo Rogatien wa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare n'amanota 69.1%.

Umunyeshuri wahize abandi yahembwe Miliyoni y'Amafaranga y'u Rwanda, Abandi bahabwa Mudasobwa (Computer), amagare, Imidari y'Ishimwe, ibyemezo by'Ishimwe, ibitabo, imyenda ya siporo n'ibindi. 

Mu bahembwe nanone harimo abanyeshuri bagaragaje ishyaka ryo kwigurira ibitabo cyane cyane abiga muri Kaminuza y'u Rwanda kuko kubera ingengo y'Imari, Kaminuza ntiyabashije kubagurira ibitabo byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwatangaje ko muri uku kwezi kw'Ukwakira ari ko kuzatangazwamo gahunda y'amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo ku nshuro ya kabiri muri za Kaminuza, aho abanyeshuri bafite amezi  4 yo kwitegura.

Amarushanwa nyirizina azaba mu kwezi kwa Werurwe 2024, aho abanyeshuri bazatsinda bazahembwa mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bahemberwe muri Kigali Convention Center.

Kaminuza zabashije kwitabira harimo kaminuza ya UNILAK, East Africa University Rwanda, Vatel, ULK, University of Kigali, University of Rwanda Students, IPRC Kigali, Kibogora Polytechnic.

Izindi Kaminuza zananiwe kugurira abanyeshuri ibitabo harimo na Kaminuza y'u Rwanda, aho usanga bamwe babyangira ko byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda, nk'uko umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yabitangarije Inyarwanda.


Umunyeshuri wa mbere mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo yegukanye miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda


Abaje muri 11 ba mbere ku rwego rw'igihugu bose batahanye ibihembo


Abatsinze bafata ifoto y'urwibutso


Abayobozi ba Kaminuza zashoboye kwitabira bashyikirijwe ibikombe by'ishimwe



Hon. Muligande Charles ageza ijambo ku bitabiriye


Perezida w'akanama nkemurampaka, Bwana Epimaque Twagirimana akaba na Visi Perezida w'Umuryango Panafrican Movement



Uyu munsi wanahujwe n'umuhango wo kumurika igitabo kigaragaza amateka ya Nyakubahwa Dr. Tito Rutaremara



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135480/umunyeshuri-wa-east-african-university-yaje-ku-isonga-mu-gihugu-mu-marushanwa-yo-gusoma-no-135480.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)