Umusore w'imyaka 23 yimanitse mu mugozi aziko baramutabara birangira apfuye kubera umukobwa yamukatiye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 23 yimanitse mu mugozi aziko baramutabara birangira apfuye kubera umukobwa yamukatiye.

Mu karere ka Ngoma  umusore w'imyaka 23 yasanzwe mu mugozi yiyahuye mu giti k'igifenesi bikekwa ko ari ukubera umukobwa bakundanaga yamwanze.

Uyu musore ubusanzwe ngo hari izindi nshuro ebyiri yashatse kwiyahura ariko inshuti ze zikamutabara atarapfa, gusa kuri iyi nshuro ntiyigize abona uwamutabara.

Uyu musore yiyahuye nyuma yuko yabonye umukobwa bakundanaga atangiye kujya ateretwa n'abandi basore kugeza naho umukobwa atangiye kujya yanga kumwitaba ndetse agakumdana n'undi musore, uyu musore ngo kwihangana byamunaniye ahitamo kwiyahura.

Ubuyobozi bwavuze ko butahita bwemeza ko impamvu yamuteye kwiyahura yaba ari umukobwa. Umurambo w'uyu musore wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro.



Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-23-yimanitse-mu-mugozi-aziko-baramutabara-birangira-apfuye-kubera-umukobwa-yamukatiye/?utm_source=rss=rss=umusore-wimyaka-23-yimanitse-mu-mugozi-aziko-baramutabara-birangira-apfuye-kubera-umukobwa-yamukatiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)