Uyu munsi ku itariki10 Ukwakira 2023 nibwo hamenyekana 3 bahita bakomeza ku musozo n'abandi 15 bagiye guhatana muri kimwe cya kabiri.
Â
Carine Umutoni arayoboye mu matora
Batatu hakaba hashingirwa ku majwi bagize mu gihe abandi 15 hanarebwa na none ku mashusho bohereje.
Â
Aba 15 bakaba bazahatana ku wa 20 Ukwakira mu buryo bw'imbonankubone banacakirane mu matora bizasiga hamenyekanye 7 basanga ba 3 mu cyiciro cya nyuma.
Â
Ku wa 04 Ugushyingo 2023 nibwo hazamenyekana abegukana ibihembo bagera kuri 3 biyongeraho umwe wahize abandi w'igitsinagore mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira.
Â
Ubwo InyaRwanda yakoraga iyi nkuru binyuze kuri noneho.com Umutoni Carine ni we wari imbere. Akurikirwa n'abarimo Ishimwe Sylvie, Kenny Kennedy, Pamella Tumukunde na Mugisha Prince.
Â
Ari muri 3 bayoboye mu matora
Abo bakaba aribo batanu kugeza ubu bari imbere nk'uko ubuyobozi bwa Genius bwabitangaje, 3 nibo bazahita bajya mu cyiciro cya nyuma ndetse uwa mbere muri iki cyiciro ni ukuvuga uzasozanya amajwi menshi yemerewe indirimbo 2 z'amajwi.
KANDA HANO UREBE UKO BAHATANYE MU MAJWI