Amagambo yuje agahinda, kutemeranywa n'ibyo umutoza abakokoreye, niyo magambo yiganje mu bafana ba APR FC, ubwo banganyaga na Bugesera igitego kimwe kuri kimwe. Wari umukino warangiye abafana batemeranywa n'umutoza ku buryo akinishamo abakinnyi kandi ngo ari ibintu akunze gukora.
Umunyamakuru wa InyaRwanda ushwinzwe gufata amashusho, ubwo yegeraga abafata na APR FC, bamutuye agahinda, bemeza ko umutoza wabo nta bushobozi afite. Bamwe bavuga ko umutoza atazi gusimbuza, atazi gutoranya abakinnyi 11 babanza mu kibuga, ndetse hari abakinnyi akoresha kandi ubona bari hasi.
Nubwo APR FC yanganyije na Bugesera FC ku maherere, iyi kipe imaranye igihe kinini ibimenyetso byo ku nanirwa mu gice cya kabiri umuntu yakwibaza niba bakora imyitozo yubakitse nabi.
KANDAHANO WUMVA AGAHINDA K'ABAFANA BA APR FC
">
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135272/umutoza-wa-apr-fc-abafana-ba-mukarabye-video-135272.html