Umutoza wa Rayon Sports uhamya ko yabuze amahirwe yasabye imbabazi abafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Tunisia utoza ikipe Rayon Sports, Zelfani Yamen nyuma yo kunanirwa kugeza iyi kipe mu matsinda yasabye abakunzi bayo imbabazi kuko azi neza ko byababaje.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 30 Nzeri 2023 nibwo Al Hilal Benghazi yo muri Libya yasezereye Rayon Sports itabashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ni nyuma yo kuyisezerera kuri penaliti 4-2. Amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino wo kwishyura no mu mukino ubanza bari banganyije 1-1, ni imikino yose yabereye kuri Kigali Pele Stadium maze bahita bitabaza penaliti.

Zelfani yavuze ko ababaye cyane kubera ko icyari cyamuzanye ari ukugeza Rayon Sports mu matsinda ariko bikaba byanze.

Ati "Mu by'ukuri ndababaye, naje hano kugira ngo ngere mu matsinda, naje hano kugira ngo ntume inzozi ziba impamo n'aba bafana b'iyi kipe. Dufite ikipe nziza ariko mu mupira w'amaguru amahirwe ni ingenzi rero amahirwe ntabwo uyu munsi yari ku ruhande rwacu, kunganya 1-1 ugatakaza kuri penaliti ntujye mu matsinda inzozi ntabwo uba uzigezeho."

Yakomeje asaba imbabazi abakunzi b'iyi kipe kuko baba biriye bakimara kugira ngo baze gushyigikira Rayon Sports bihebeye.

Ati "Mu buzima bwanjye nitwa umutoza ntabwo ndabona abafana nk'aba, mu bafana harimo abakire, abakene harimo n'abadafite ibyo bihumbi 5 uyu munsi bemeye kwitangaho nk'igitambo kubera ikipe, mu by'ukuri ndabasaba imbabazi."

Rayon Sports iheruka mu matsinda 2018, akaba ari nabwo iyi kipe yambara ubururu n'umweru yaherukaga gusohoka mu mikino Nyafurika.

Umutoza Zelfani yavuze ko ababaye cyane kuba atageze mu matsinda
Yasabye abafana imbabazi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-uhamya-ko-yabuze-amahirwe-yasabye-imbabazi-abafana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)