Umwiryane watangiye gututumba muri Murera! Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yagiranye amakimbirane n'umwe mu bakinnyi none abakinnyi bacitsemo ibice kuko hari abashyigikiye umutoza abandi bagashyigikira mugenzi wabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsindwa na Al Hilal, muri Rayon Sports ntabwo bimeze neza kuko umutoza wayo, Yamen Zelfani yagiranye amakimbirane n'umwe mu bakinnyi none abakinnyi bacitsemo ibice kuko hari abashyigikiye umutoza abandi bagashyigikira mugenzi wabo.

Yamen Zelfani ashinja Iraguha Hadji ko hari abanyamakuru ashyira amakuru y'ibyavugiwe mu ikipe bigatuma bikwirakwira harya no hino.

Byatumye abakinnyi bacikamo ibice, kuko hari abashyigikiye Iraguha Hadji, abandi bakaba bari inyuma y'umutoza.

Nta gikozwe muri Gikundiro ibintu bishobora kurushaho kuba bibi kuko ubu mu rwambariro umwuka simwiza mu bakinnyi n'umutoza kubera icyo kibazo.



Source : https://yegob.rw/umwiryane-watangiye-gututumba-muri-murera-yamen-zelfani-utoza-rayon-sports-yagiranye-amakimbirane-numwe-mu-bakinnyi-none-abakinnyi-bacitsemo-ibice-kuko-hari-abashyigikiye-umutoza-abandi-bagashyigik/?utm_source=rss=rss=umwiryane-watangiye-gututumba-muri-murera-yamen-zelfani-utoza-rayon-sports-yagiranye-amakimbirane-numwe-mu-bakinnyi-none-abakinnyi-bacitsemo-ibice-kuko-hari-abashyigikiye-umutoza-abandi-bagashyigik

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)