Urubanza rwa Titi Brown rwajemo indishyi, hav... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0


Titi Brown amaze imyaka 2 aburana ku cyaha cyo gusambanya umwana


Umunyamategeko wunganira umuryango w'umukobwa yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo mu kurinda umutekano w'umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe.

Titi Brown yasabye ko urubanza rwabera mu ruhame bitewe nuko kuva mu ntangiriro rwabereye mu ruhame. Yanongeyeho ko Abanyarwanda bakwiriye kumenya uko urubanza rumeze bityo hatazabaho kurengana.


Maitre Mbonyimpaye Elias umwunganira yibukije inteko iburanisha ko nta mpamvu yo gutinza urubanza hazamo ibyo kuregera indishyi bityo ko urubanza rwo kuregera indishyi rugamije gutinza urubanza kuko ibyo uregera indishyi ari gushingira ku marangamutima. Ati:'Uregera indishyi yaje urubanza rwaramaze gupfundikirwa rero agamije gutinza urubanza'.


Umuryango w'umukobwa wifuza ko umwana wabo ahabwa indishyi y'akababaro bitewe nuko yasebejwe mu itangazamakuru igihe amazina ye yatangazwaga kandi bitemewe n'amategeko.

Titi Brown ahakana icyaha aregwa

Inteko iburanisha yemeje ko ubusabe bwo kuburanisha mu muhezo bw'umunyamategeko uregera indishyi nta shingiro bufite. Perezida uyoboye inteko iburanisha yapfunduye urubanza akomereza ku kimenyetso cyongewe muri dosiye. Yavuze ko aho kuvuga amazina y'uwasambanyijwe hemejwe gukoresha MJ bihagarariye impine y'amazina ye.

9:50: Ubushinjacyaha bwahawe umwanya


Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'abashinjacyaha 2. Basobanuye ko umwana yahohotewe kandi bagaragaza ko umukobwa yamusuye akinjira iwe 'kwa Titi Brown'. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko MJ yinjiye mu nzu. Ikindi kandi uhereye mu nzego z'iperereza uyu mwana yagiye asobanura ko yinjiye mu nzu.


Ubushinjacyaha bwavuze ko amashusho yongewe muri dosiye yerekana ko yafatiwe mu ruganiriro'salo'. Amashusho, Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashwe ku itariki 14 Kanama 2021 ari nabwo yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwanahishuye ko hari raporo yakozwe n'abahanga mu by'imitekerereze bemeza ko yahungabanye kubera yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko kugeza ubu MJ afite ihungabana riturutse ku kuba yarasambanyijwe.


Titi Brown akigera muri sale yabereyemo urubanza

9:57: Titi Brown yahawe umwanya avuga ko iriya raporo nta kintu yayivugaho ahubwo umwunganizi we abe ari we ugira icyo avuga kuri raporo yakozwe kuri 21 Nzeri 2023. Yavuze ko umuhanga mu by'imitekerereze yakoze raporo nyuma y'imyaka 2 ari amaburakindi kuko ari uguhimba bigamije gutinza urubanza.


Umwunganira ati'Ibi bintu bigaragaza ko Ubushinjacyaha bugamije guhimba ibimenyetso bidafitanye isano n'icyaha umukiriya wanjye aregwa''.


Yibukije ko muganga yari gupima niba MJ yari gutangwa na muganga aho gusabwa n'ubushinjacyaha.


Titi Brown yahakanye ko amashusho yafashwe atari iwe mu rugo


Maitre Mbonyimpaye Elias yibukije ko agahinda katasuzumwe n'umuganga wamukuyemo inda katari gupimwa bisabwe n'ubushinjacyaha. Yibukije inteko iburanisha ko MJ yavuze mbere mu ibazwa rye ko atigeze ata ubwenge.


Uyu munyamategeko yibukije inteko iburanisha ko icyaha umukiriya we aregwa cyamuhama ari uko hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga kandi byose nta kimenyetso na kimwe byabonetse bivuze ko Ubushinjacyaha bufite ibimenyetso bivuguruzanya. Yavuze ko raporo ya DNA ari ubushinjacyaha bwayizanye ndetse na raporo y'umuhanga mu by'imitekerereze ko hari aho raporo yerekana ko MJ ari muzima nta kibazo afite hakaba n'aho hasi herekana ko ngo yagize agahinda nyamara ibyo byose ni ukwivuguruza. Urubanza rurakomeje….


Titi Brown yasabye Ubushinjacyaha gusobanura uwatanze uburenganzira bwo gufata amashusho babyina


Maitre Mbonyimpaye Elias yasobanuye ko kuzana ikirego cy'indishyi z'akababaro hagamijwe gutinza urubanza


Maitre Mbonyimpaye Elias na Titi Brown



Titi Brown na Maitre Mbonyimpaye Elias bahakanye iby'amashusho yongewe muri dosiye


Titi Brown yahakanye ko amashusho atafatiwe iwe mu rugo kandi ko ayo mashusho ntaho ahuriye n'icyaha ashinjwa cyo gusambanya umwana


Titi Brown yasabye inteko iburanisha kumuha ubutabera


Titi Brown yasobanuye ko amashusho yafashwe nta muntu ubifitiye uburenganzira


Urubanza rwajemo kuregera indishyi z'akababaro


Titi Brown yahakanye icyaha aregwa cyo gusambanya umwana nyuma y'uko habuze ibimenyetso bya gihanga


Titi Brown yavuze ko umukobwa"MJ" atamusambanyije


Urubanza rwa Titi Brown rumaze imyaka 2 ruburanishwa


Amashusho yongewe muri dosiye yari guhabwa uburenganzira n'umushinjacyaha mukuru


Maitre Mbonyimpaye Elias na Titi Brown basabye ko amashusho atahabwa ishingiro

Titi Brown kuva yatangira kuburana yahakanye ko atasambanyije MJ

Umwanzuro ukaba uzasomwa tariki 10 Ugushyingo 2023 Saa Munani.


AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135366/urubanza-rwa-titi-brown-rwajemo-indishyi-havuka-impaka-ku-buzima-bwumukobwa-amafoto-135366.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)