Utagera i Bwami abeshywa byinshi ! Ibitavugwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ururimi rutwara inkuru mbarirano ruyisohoza vuba cyane kandi ari ibinyoma. Ntugapfe kwemera inkuru mbarirano. Ntiribara umukuru nk'umuto waribonye!

kuva itariki ya 04 Nzeri 2023 hasohoka amasezerano yemeza igitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura ku itariki 01 Ukwakira n'umusangiro w'abanyamafaranga wabaye ku itariki 30 Nzeri 2023, amakuru yarushijeho kuba menshi mu itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda, i Burundi no muri Diaspora.

Abanyamakuru bakora ibiganiro kuri YouTube batangiye gukora ibiganiro bitandukanye birimo ibinenga ko The Ben yatumiwe i Burundi kandi nta ndirimbo aheruka gusohora. Ni ibiganiro bitandukanye byasaga n'ibadashyigikiye ko The Ben ajya gutaramira i Bujumbura.

Icyakora siko byari bimeze i Burundi kuko ibyapa byari byaramanitswe mu bice bitandukanye bya Bujumbura no mu zindi ntara. Ibiganiro bikomeye ku maradiyo byamaze igihe kitari munsi y'ukwezi bigaruka kuri The Ben ku buryo habayeho gutegurira The Ben inzira i Burundi. Abasanzwe bakora ibiganiro by'imyidagaduro baganirije na InyaRwanda bayihamirije ko'Nta bwoba igitaramo cya The Ben kizuzura mugabo hano arakunzwe kandi Abarundi bazi kurya ubuzima'.

Amarira ya The Ben yaciye igikuba

The Ben amaze imyaka 15 akora umuziki ushingiye ku marangamutima. Ni indirimbo zirimo imitoma ku buryo aboroshye imitima'igitsina gore' byoroshye ko bazumva bagatwarwa wese. Nyir'imvugo nziza agwiza inshuti. Urebye abahanzi bakora ibihangano bigusha abakobwa mu mu tego wo kwisanga nta yandi mahitamo bafite usibye kubakurikira bakaba abafana babo b'iteka ryose, ni nako aba bahanzi baba bafite imitima yoroshye ku buryo nawe ubwe ashobora kwisanga ari kurira kubera amarangamutima abafata byoroshye.


Umuntu wese wakuze yerekwa urukundo akaba ataranyuze mu buzima bubi byoroha gusuka amarira mu kwerekana ko yishimye, ababaye, yatunguwe cyangwa se ibintu byamurenze. Ibi bitandukanye n'umuntu wakuriye ku mihanda akaba Isi yaramubabaje. The Ben yabwiye ko InyaRwanda ko "Kurira ntabwo mbasha kubisubiza inyuma, amarangamutima yanjye aba hafi cyane". Ni mu kiganiro cyo gutera urwenya bitari ibyo mu itangazamakuru ahubwo ni kumwe ubaza umuntu utubazo tw'amatsiko muri kuganira bisanzwe. Ariko rero The Ben nk'umuntu ufite umutima woroshye ukunda gusenga akaba akunda mama we cyane byakumvika ko abana b'abahungu bakuze bakunda ba nyina bagira bimwe bahrurira na ba mama babo birimo kugira amarangamutima cyane ariyo yiganza mu kuririra.


Kuva mu 2009 ahagarikirwa igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kugeza ubu akunze kugaragaza amarangamutima ye nubwo atari ibya buri wese.

Nyamara ahandi umuntu agira isabukuru wamutungura akarira. Yakira inkuru nziza akarira, yagira ibyago akarira. Abakurikira aho abantu bafite byose bakagira n'urukundo uzasanga mu bihembo nka za Grammy Award, umuhanzi, umukinnyi wa filimi ahamagarwa ngo ashyikirizwe igihembo yagera ku rubyiniro agasuka amarira ukabona ahamagaye mama we nawe asutse amarira y'ibyishimo.

Ku itariki 24 Ukuboza 2016 ahagana saa sita zuzuye The Ben wari umaze imyaka 6 muri Amerika yageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe. The Ben agisohoka mu muryango w'aho abavuye imbere mu kibuga basohokera, yakubise amaso abaje kumwakira araturika ararira. Ni amarangamutima y'urukundo n'urukumbuzi yari abonye ku bafana, itangazamakuru, inshuti ze zo hambere bose ababonye byamwanze mu nda ararira mu gusohora ibyishimo. Hari abishima bagaseka, abandi bakinumira(bamwe bababajwe n'isi) abakuze neza bararira. Nyirakuru wa The Ben yari yaje kumwakira. Mu kuramukanya bose baraturitse bararira habura uhoza undi.


Ku itariki ya 05 Werurwe mu Bubiligi yarize imbere y'abafana

Nibyo abazi ukuntu abacekuru bakunda abuzukuru babo bahita babyumva. Amarira ya The Ben yerekana ibyishimo aba agize, agahinda no kuba ibintu bimurenze. Ni nako ubundi abantu bakagaragaje amarangamutima.


Ku itariki 01 Kanama 2009 The Ben amurika 'Amahirwe ya Nyuma ' kuri parikingi za Petit stade yasutse amarira. Hano uko byagenze igitaramo cyari cyuzuye abafana, polisi ibona ntabwo ifite ukuntu iza kugenzura ubwinshi kuko hari umuvundo urengeje ubushobozi bwayo. Yigiriye inama yo guhagarika igitaramo kuko no hanze hari huzuye abafana bifuza kuza kureba The Ben wari uhagaze neza kiriya gihe. Iki cyemezo cyo gufunga igitaramo kigeze hagati ntabwo cyashimishije The Ben, ntacyo yari kubikoraho. Kwihangana byaramunaniye asuka amarira imbere y'abahanzi bagenzi be n'abafana bari baje kumureba imbona nkubone.

The Ben icyo gihe yafashijwe gutaha abafana basigara barakaye. The Ben mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi ku itariki 05 Werurwe 2016 amurika album ya kabiri yise'Ko nahindutse' yitegereje abaje kumushyigikira araturika ararira. Icyo gihe yagize ati:'Byarananiye kwihanga. Narebye umubare w'abaje numva sinzi icyo nakora'.

Abafana bari muri iki gitaramo babonye The Ben ari kurira nabo basuka amarira batazi ikimurijije. Mu gitaramo cyo ku itariki 01 Ukwakira 2023 kuri Mess Des Officiers, The Ben yasutse amarira bitewe n'uko yumvise inkuru zitandukanye z'abashatse kurogoya igitaramo cye. Yari amarira y'agahinda ko kumva ko bene wabo b'abanyarwanda batamwifuriza icyiza mu gihe Abarundi bamweretse urukundo atazibagirwa.

Ni amarira yerekanaga ko Imana asenga imwumva kuko hari abafana benshi baje kumureba nyamara yaratezwe imitego. The Ben kandi amarira ahura neza n'ubwinshi bw'abaje kumureba nyamara igitaramo cyagezwe imijugujuru, aho kibera hagahindurwa inshuro 3 ku buryo iyo hataba i Bujumbura bakunda kwidagadura nta kabuza cyari kubura abafana.

Iyibwa rya telefoni ya The Ben

Ku itariki 30 Nzeri 2023 ahitwa Eden Garden hakora ku kiyaga cya Tanganyika habereye umusangiro w'abakunda The Ben. Inkuru zasigaye zikiganza ni iy'ibwa rya telefoni ye. Uko byagenze. Imeza yariho abahanzi batumiwe bari kumwe na Pamella, umugore wa The Ben, Ingabire Belle Nice.

Uyu mukunzi wa Sat-B azwiho gukora karaoke mu mujyi wa Bujumbura akaba mu 2019 yarinjiye mu muziki afashijwe na Avenue Empire yashinzwe na Sat-B. The Ben yagiye ku rubyiniro asigira telefoni umugore we Pamella. Pamella yasigiwe telefoni nawe ahagurutse ajya kuramukanya n'abantu agarutse asanga telefoni ntayihari.

Ushatse wabyita uburangare cyangwa se kwizera birenze umutekano w'aho bari bicaye. Abacungira The Ben umutekano ntabwo bakwiriye kuza muri iki kibazo kuko ntiyayibwe ari ku rubyiniro, mu modoka cyangwa se kuri hoteli ngo wenda barangaye. Yibiwe mu musangiro w'abanyamafaranga.

Telefoni ikimara kubura Polisi yatangiye iperereza hatabwa muri yombi abakekagwa byagoye InyaRwanda kumenya abaketswe kuko yari amakuru badashaka ko hagira byinshi bijya hanze. Ku itariki 03 Ukwakira 2023 mu kiganiro cyihariye Inyarwanda yagiranye na Nishishikare Jean De Dieu nyiri sosiyete ya Now Now yagize ati:'Telefoni yarabonetse, turashimira polisi'.

Big Fizzo ntiyaririmbye biteza impaka

Ku itariki 30 Nzeri 2023 muri Meet and Greet Big Fizzo yari kujya kuramutsa abafana mbere ya The Ben kuko yari umuhanzi mukuru kandi igitaramo ari we cyitiriwe.

Habanje abahanzi bataragira amazina akomeye nka Lino G, hakurikiraho Babo, Sat-B agezeyo akora akapera k'indirimbo ya The Ben arangije asaba Abarundi kuzaza mu gitaramo nyirizina. Hari kujyaho Big Fizzo. Yari ananiwe yamaze gutwarwa n'agatotsi,bamukomanze basanga yasinziriye.

Ami Pro The MC abonye ko bitari bukunde yahamagaye The Ben ku rubyiniro. The Ben wari uzi ko agiye kubaramutsa byaranze abaririmbira ibice ku ndirimbo ze ariko akanyuzamo akaganiriza abafana. Abafana banze ko agenda gutyo ataririmbye.

Yavuye ku rubyiniro Mc ahamagara Big Fizzo waje ananiwe yurira urubyiniro ubona ko yacitse intege. Yafashe indangururamajwi aririmba akapera noneho abasaba kuzaza mu gitaramo nyirizina.

Ku itariki 01 Ukwakira 2023 kuri Messes Des Officier The Ben yabanje ku rubyiniro ariko ni we wari wabisabye kugirango aze yicare mu bafana nawe yirebera Big Fizzo aririmba kuko yakuze amufana anasubiramo indirimbo ze. Mu kigo cya gisirikare hari amasaha ntarengwa kabone nubwo wasakuza gute urasohoka ugataha bagafunga.

Amakosa yakozwe mu gitaramo yaganishije ku kuba Big Fizzo atararirimbye

Rj The Dj yahawe umwanya uruta uw'abahanzi aribo bari bakuruye imbaga, ni ikosa ritari rikwiriye

Amasaha y'igitaramo yari azwi n'abateguye, umushyushya rugamba n'itangazamakuru. Abafana ntabwo bari bazi ko saa tanu nizigera baza kwerekeza mu mihana bakajya kuryama cyangwa se abafite amafaranga bakerekeza mu tubyiniro duhenze ugereranyije n'amafaranga y'i Burundi.

Ubundi igitaramo cyari bufungure imiryango saa kumi n'imwe. Umuhanzi akinjira ku rubyiniro saa mbili. Bagafunga ibyuma saa tanu z'ijoro. Impamvu yo gufunga ibyuma ni uko aho igitaramo cyabereye ari mu kigo cya gisirikare kandi bagira amsaha yo gufunga.

Ikindi haturanye n'abaturage n'izindi serivisi zikeneye umutuzo icya nyuma bwari bucye ari ku wa mbere ari akazi mu gihugu hose. Ikosa rya mbere ni ukutubahiriza amasaha yo kujya ku rubyiniro ku muhanzi wa mbere. Saa tatu n'iminota 55 Sat-B yinjiriye kuri Beautifu yakoranye na Meddy. Birumvikana ko hari hamaze kurengaho isaha yaje guteza ikibazo mu nyuma.

Rj The Dj wa Diamond Platnumz yahawe umwanya ashimisha abafana ugirango ni we muhanzi mukuru cyangwa se yasimbuye Big Fizzo. Byageze ubwo abantu bagirango niwe watumiwe nk'umuhanzi mukuru kuko yafashe umwanya uhagije acuranga arisanzura arabyina karahava. Yageze aho ahagurutsa abafana barabyina ku buryo yakoresheje umwanya we n'uw'abandi. Iyo agenerwa iminota 15 akava ku rubyiniro hakaza undi muhanzi.

Habayeho amakosa Dj Clara wavuye mu Rwanda ahabwa umwanya avanga imiziki nyamara ntabwo abafana ari we bari baje kureba kuko ba nyiri gutegura bari bazi neza ko bari gusiganwa n'amasaha kandi bari mu kigo cya gisirikare nta minota bari bwongerwe. Pamella ntabwo byari ngombwa ko aza ku rubyiniro kuko nta kintu yari aje kuhakora. Nubwo agira isoni yahageze akabura icyo avuga yatwaye iminota y'abandi bagomba gutanga ibyishimo.

Babo nk'umuhanzi muto ntabwo yari kugera ku rubyiniro mu gihe abahanzi bakuru baburiwe umwanya. Muri make amasaha atatu yari ahari yari guharirwa abanyabigwi. Ndavuga kuva saa mbili kugeza saa tanu n'iminota 20 ubwo ibyuma byafungwaga amatara akazimywa abafana bakanga gutaha.

Sat-B yari guhabwa iminota 30 (20:00-20:30). The Ben agahabwa isaha n'igice kuko igitaramo cyari icye ari muhanzi mukuru (20:30-21:30) Big Fizzo agahabwa inda ya bukuru agataramira abafana isaha n'igice (21:30-23:30). Abahanzi badafite icyo babwira abafana ntabwo bari guhabwa umwanya kuko nubundi baracyafite igihe cyo kuzataramira abafana babo.

Imitegurire mibi y'igitaramo igira ingaruka ku ruganda rwose rw'imyidagaduro igaca intege abafana baba baje bishyuye bagatahana ibyishimo bicagase ni nabwo bamwe bataha bavuga inkuru zitari zo nyamara amakosa ari aya abateguye igitaramo. Nta byera ngo nde ! Bwari ubwa mbere sosiyete ya Now Now iteguye igitaramo.

Ntabwo hari kubura amakosa kuko hakosa ukora kandi ibintu by'imyidagaduro bibamo akavuyo ku buryo gukora igitaramo cya mbere kikabamo amakosa biba bikwiriye kuba isomo ku buryo ubutaha ya makossa atongera kugaruka ahubwo hakorwa andi makossa mashya. Ngiyo impamvu Big Fizzo ataririmbye.

Yari kuza ku rubyiniro nyuma ya The Ben kuko ni The Ben wari wabisabye ashaka kwicara mu bafana na we agakurikira igitaramo cy'umuhanzi akunda kandi yubaha.

Nishishikare Jean De Dieu yabwiye Inyarwanda ko:'Habayeho guteba,gukererwa ku masaha ariko ubutaha ntibizongera kuko ntabwo tumenyereye ibitaramo ni ubwa mbere ariko turizeza Abarundi ko bitazongera kandi nsabye imbabazi abafana batashye batishimye kubera Big Fizzo ataririmbye'.

Tugarutse nkuru Ndirimbo ya Sebanani Andre yise 'Inkuru Mbarirabo ; ishishikariza abantu kubara inkuru bahagazeho yuzuyemo amakuru aho gukwirakwiza ibinyoma.

Inkuru y'abanyarwanda baje bagashaka kwigira abanyabwenge bagatangira gucuruza amatike kugeza ubwo habayeho gukubitwa inshyi, undi agatabwa muri yombi hakabaho gukomakoma tuzayigarukaho mu nkuru itaha ikebura Abanyarwanda uko bakwiriye kwitwara bari iw'abandi.

THE AVA MURI AMERIKA AKABONA ABAJE KUMWAKIRA YASUTSE AMARIRA



Ku itariki 24 Ukuboza 2016 ageze i Kanombe asuhuzanya na nyirakuru


The Ben igihe cyose amarangamutima aramuganza



The Ben nk'umwana wakuze neza ataburara ngo abwirirwe kugaragaza amarangamutima arira biramworohera

Ku itariki 26 Nzeri 2023 InyaRwanda yasohoye itangazo ko yerekeje i Bujumbura. Byahise biba ibibazo ku bakurikiranira hafi imyidagaduro kuko byari bihinduye isura. Bamwe bati:'The Ben yaguze itangazamakuru, abandi bandi nta kabuza abanyamakuru bazi gucura ibinyoma bagiye i Bujumbura kutubeshya, abandi bati buriya haraza gushya'. Izi mvugo zose zavuzwe nyuma yo kumva ko kuba InyaRwanda igiye gukorera i Bujumbura bizagorana kubeshya Abarundi n'Abanyarwanda kuko nubundi isanzwe yizerwa ku makuru y'imyidagaduro.

Nibyo utageze i bwami abeshywa byinshi kandi koko inkuru mbarirano iratuba. Abari barasigaye i Kigali bagize ukwizera ko bazahabwa amakuru atariho ivumbi. Abari i Burundi bari bazi ko ubusanzwe basoma bagakurikira InyaRwanda noneho bigiye kuba akarusha ko bagiye kuba bari kumwe nayo. Urugendo rwo kuva i Kigali twerekeza i Bujumbura twarukoze turi mu modoka yihariye yarimo Umunyamakuru (Peacemaker Pundit), Camera-man (Murenzi Dieudonne), Umunyamakuru wa Isibo Tv (Freddy Musoni). Yari imodoka yihariye. Twari kuba turi kumwe na Emmy Nsengiyumva wa Igihe n'umucameraman we na Umukundwa Joshua ukorera InyaRwanda akaba na nyiri Kigali Protocal ariko twagendanye umwanya muto bajya muri yindi modoka ya V8.

Twahagurutse saa kumi n'imwe zirengaho iminota tugera i Bujumbura saa tanu zishyira saa sita. Imodoka natandukanye nayo nsanga Ami Pro The Mc ukorera Buja Fm antegereje n'imodoka yaje kumfata ngo anjyane muri Hoteli iri ahitwa Gasekebuye, ahantu ha Gatatu hahenze i Bujumbura nyuma y'ahitwa Kiriri na Rohero.

Aha ni ugukuraho inkuru yacaracaye ko abanyarwamakuru bagiye muri bisi rusange barenga 20 bakarara ahantu haciriritse kandi no kurya byari ikibazo. Ibi ni ukwigiza nkana kuko i Bujumbura hariyo Abanyamakuru 6 bavuye i Kigali mu Rwanda. Birumvikana ko inkuru ivuga abanyamakuru 20 ari ikinyoma cyambaye ubusa. Hari Peacemaker Pundit wa Inyarwanda, Emmy Nsengiyumva wa Igihe, Julius Chita nyiri Chita Magic waje muri RwandaAir mbere gato y'igitaramo,Niyigaba Clement nyiri Dc Tv Rwanda yaje ku itariki 30 Nzeri 2023 azanywe na RwandaAir. Emmy Nyawe ukorera 3D Tv yahageze ku munsi wabayeho ikiganiro n'itangazamakuru yaciye i y'ubutaka ndetse na Eddie Nsabimana ukorera The New Times, we yaje kwirira ubuzima kuko yari mu kiruhuko.

Birumvikana neza ko niba hari abanyamakuru baje muri V8, abandi bakaza na RwandaAir, imodoka zigenga zikodeshwa byaba ari ukuyobya abanyarwanda n'abarundi ko The Ben yakodeshereje bisi abanyamakuru 20 kandi bakarara bagerekeranyije. Byaba bitangaje kubara inkuru y'umunyamakuru waje na RwandaAir yarangiza akarara ahantu hasuzuguritse. Byaba bitangaje kuba umunyamakuru wa InyaRwanda yarabaga ahantu hafite umutekano, hari mu hahenzi noneho ukumvikanisha ko hari abasabye icumbi nyamara uko ari 6 bari bafite aho barara ahubwo hahenze.

Ese kuki itangazamakuru kujya i Burundi byabaye inkuru?

Ubundi ni uko ibintu byagiye bikorwa nabi mu myaka yatambutse ugasanga umuhanzi mukuru yerekeje i mahanga noneho ntagire gikurikirana kuzageza agarutse akaba aribwo atanga ibiganiro byerekana ibitaramo yakoze uko byagenze ariko siko aho Isi igeze byagakozwe. Umuhanzi wese userukiye u Rwanda, ugiye kuririmba i mahanga aba ajyanye muzika nyarwanda kure y'imbibi.

Uyu muhanzi rero aba akwiriye icyubahiro ku buryo ubuzima bwe bwose bukwiriye kumenyeshywa abanyarwanda akantu ku kandi. Itangazamakuru rikunze kuvuga ko abahanzi babaye mpuzamahanga ariko ryo rikaba igikuri kidashobora kwambuka imipaka ngo rikore inkuru riri aho byabereye. Aya ni amakosa abaho imyaka igashira indi igataha. Buri muhanzi wese aba akwiriye guherekezwa mu kwerekana ko ahetse ibendera ry'u Rwanda aho aba agiye. Abakurikira imikino bazi ko ikipe z'ama-club, iy'igihugu iyo zigiye mu mikino hanze hari abanyamakuru bafata iya mbere bakerezayo, abandi bakajyana n'ikipe biciye mu ihuriro ryabo'AJSPOR'.

Umuziki nyarwanda umeze nk'umwana w'imfubyi utagira kirera ku buryo umuhanzi asohokera igihugu akagenda akandika amateka akajya abarwa n'ibitangazamakuru by'iyo uko byishakiye nyamara ntabwo baba bashobora kuyavuga uko ari kuko si umwenegihugu wabo. Rero niba umuhanzi uwo ari we wese agiye mu ruhererekane rw'ibitaramo hanze y'u Rwanda, ibitangazamakuru by'imyidagaduro byakarenze imbibi zo kuzamutegereza igihe azahindukira ngo bamutunge indangururamjwi bamubaza uko byagenze ahubwo ryakabaye ryaragiye mbere ye rikerekana uko ibintu biri kugenda umunsi ku wundi.

Hano biha agaciro amakuru atangazwa kuko ikinyamakuru kiba kibereye aho biri kubera, bikongera ukwizerwa mu bakurikira igitangazamakuru ndetse bishobora no kongera amasoko mu gihe hari sosiyete zifuza gukorana na cya kinyamakuru gifite umwihariko wo kwambuka hanze gushaka amakuru. Usibye ko binubakira izina uruganda rw'imyidagaduro muri rusange bitewe nuko cya gihugu kibona ko ibintu biri gufata intera. Niba hashobora gukorwa inkuru zaba Davido, Kanye West, Diamond Platnumz aho bakorera ibitaramo tubikesha ibinyamakuru by'aho, byaba ari bibi kudakora inkuru zerekana ishusho y'ibitaramo bikorwa n'abanyarwanda ahantu hatandukanye kandi inshingano z'itangazamakuru ari ukumenyesha, gushimisha no kwigisha.

THE BEN AMURIKA ALBUM YA MBERE MU 2009 YASUTSE AMARIRA



Ku itariki 05 Werurwe 2016 mu Bubiligi ubwo yamurikaga album ya kabiri yise ko "Ko nahindutse" yasutse amarira kubera kubona abantu benshi barimo abanyarwanda. Nabo byabanze mu nda basuka amarira batazi ikiri kuriza The Ben.

Ku itariki 03 Kanama 2022 yakirwa i Kanombe yazenze amarira arimunyamunya

UKO YAKIRIWE I KIGALI

YASUTSE AMARIRA I BUJUMBURA

">

VIDEO: MURENZI DIEUDONNE,

MURI ARENA YASUTSE AMARIRA

">

">

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135051/abanyamakuru-baraye-bagerekeranye-ibitavugwa-ku-iyibwa-rya-telefone-ya-the-ben-amarira-ye--135051.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)