Uwahoze ari perezida wa AS Muhanga yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndayisaba Jean Damascène wabaye Perezida w'Ikipe ya AS Muhanga, yitabye Imana azize uburwayi.

Damascene yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa 14 Ukwakira, azize uburwayi akaba yaguye i Kigali mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal hari nyuma y'uko avuye kwivuriza muri Kenya akongera akarwara.

Uyu mugabo wayoboye AS Muhanga hagati ya 2017 na 2023 akaba yari arwaye Kanseri y'Umwijima yari amaranye amezi abiri.

Uretse kuba Umuyobozi wa AS Muhanga, Ndayisaba yari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports aho yanayifashije cyane iri i Bujumbura mu 2018 ubwo bamwe mu bayobozi bayo batabwaga muri yombi mbere yo gukina LLB Académic.

Damascene yitabye Imana azize uburwayi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwahoze-ari-perezida-wa-as-muhanga-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)