Uwataye imbunda n'amasasu 16 mu bwiherero ari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego zishinzwe iperereza zatangiye gushakisha umuntu wataye mu bwiherero bwa Resitora  imbunda yo bwoko bwa 'Pistol'. Iyo mbunda yabonetse kuwa Kabiri Tariki ya 17 Ukwakira 2023.

Iyo mbunda yabonetse mu bwiherero bw'abagabo niyo mu bwoko bwa Pistol yabonetse mu gace kilimani mu mujyi wa Nairobi muri Resitora iri hafi ya sitasiyo icuruza ibikomoka Kuri petoroli. Ni imbunda iri mu bwoko bwa pistolet ya Steyr C9-A2 MF.

Nyuma y'uko iyo mbunda ibonetse muri resitora, Polisi y'Igihugu cya Kenya yahise iyoherereza abapolisi bayijyana kuri sitasiyo yabo. Iyo mbunda yabonetse ni iyo mu bwoko bwa Pistolet ya Steyr C9-A2 MF, ikaba yari irimo amasasu 16.

Amakuru avuga ko hatangiye gukorwa iperereza mu rwego rwo gushakisha uwaba yaribagiriwe imbunda mu bwiherero bwa Resitora. Bivugwa ko iyo mbuga uwayitaye ashobora kuba ari umusivili wari uyitunze.

Mu mabwiriza agenga abahawe impushya za gutunga imbunda, avuga ko imbunda igomba kuba iri ahantu nyirayo aba ari bityo ntawemerewe kuyishyira ahantu ahabonetse hose.


Ivomo: The Star.co.ke 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135581/uwataye-imbunda-namasasu-16-mu-bwiherero-arimo-gushakishwa-ninzego-zumutekano-135581.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)