Amashusho ya Bruce Melodie n'umukobwa we Britta baririmba indirimbo ya Nel Ngabo akomeje gushimisha benshi.
Bruce Melodie n'umukobwa we w'imfura ye bashimishijwe n'indirimbo ya Nel Ngabo yitwa 'Back', maze bafatanya kuyiririmba, Bruce Melodie aririmba umukobwa we amucurangira Piano.
Ni amashusho akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko inyana ari iya mweru, bashaka kuvuga ko Bruce Melodie yibyaye.