Victor Mbaoma ahetse APR FC imbere ya Mukura VS (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Victor Mbaoma cyahesheje itsinzi APR FC imbere ya Mukura VS.

Wari umukino ubanziriza indi y'umunsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24, APR FC yari yakiriye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00' kuri uyu wa Gatanu.

Umutoza wa APR FC umeze nk'aho atarabona 11 be, n'uyu munsi yari yabahinduye mu bwugarizi yakuyemo Yunusu, Clement na Christian bari bamaze iminsi bakina, azana Buregeya Prince, Salomon Banga Bindjeme na Niyomugabo Claude.

Yari yakuyemo kandi Bacca na Gilbert azana Apam Assongue na Ndikumana Danny wakinaga umukino we wa mbere w'irushanwa muri APR FC.

Iminota 10 ya mbere y'umukino, umukino wihutaga uva ku izamu rimwe ujya ariko nta mahirwe akomeye yigeze aremwa.

APR FC yakomeje kwiharira umupira maze ku munota wa 24 ibona amahirwe ku mupira Mbaoma yacomekeye Omborenga ariko awuteye unyura hanze y'izamu.

Ku munota wa 27, Soteri yatanze umupira mugufi ashaka kuwuha umunyezamu Ssebwato, Mbaoma yawukurikiye ariko umunyezamu arawumutanga.

Ku munota wa 29, Mukura VS yabonye koruneri yatewe neza maze Balotelli ashyizeho umutwe unyura hejuru gato y'izamu.

Ku munota wa 43, Elie Tatu yagerageje ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu Pavelh Ndzila. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

APR FC ku munota wa 51 yabonye amahirwe ku mupira wacomekewe Mbaoma yajya guha Apam wifatirwa n'ubwugarizi bwa Mukura VS.

APR FC yakoze impinduka 2 ku munota wa 59, Apam na Danny bavuyemo hinjiramo Gilbert Mugisha na Kwitonda Alain Bacca.

APR FC yongeye kotsa igitutu Mukura VS maze ku munota wa 63 Mbaoma acomekera Gilbert washatse kumusubiza ariko umunyezamu Ssebwato arawufata.

Ku munota wa 68, Mugisha Gilbert yongeye kubona amahirwe mu rubuga rw'amahina ariko ateye umupira unyura hejuru y'izamu.

Ku munota wa 70, Niyibizi Ramadhan yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira Ssebwato arawufata.

Aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 72 ubwo Omborenga yahinduraga umupira mwiza imbere y'izamu ariko awutanga ubusatirizi bwa APR FC.

Gerard yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 81 ariko Pavelh Ndzila awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Pavelh Ndzila yongeye kurokora APR FC ku munota wa 83 ubwo nabwo yoherezaga umupira wari uhinduwe imbere y'izamu.

Ku munota wa 85 Elie Iradukunda wa Mukunda yateye ishoti rikomeye ariko na none Pavelh Ndzila yongeye kuwushyira muri koruneri.

Ku munota wa nyuma w'umukino, Victor Mbaoma yatsindiye APR FC igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ni ku mupira wari uhinduwe na Omborenga Fitina.

APR FC yanganyije na Mukura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/victor-mbaoma-ahetse-apr-fc-imbere-ya-mukura-vs-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)