Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023 nibwo hatangijwe irushanwa rya African Football League, ritangirizwa mu gihugu cya Tanzania.

Ni irushanwa rigombona kwitabirwa n'amakipe 8 meza ku mugabane wa Afurika aturuka mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane ushaje kuruta iyindi.

Umukino watangije iri rushanwa wahuje ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania na Al Ahly yo mu gihugu cya Misir, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Muri uyu mukino ubanza, ikipe ya Simba Sports Club yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Kibu Denis Prosper Ndetse na Sadio Kanoute.

Al Ahly yitegura gukina umukino wo kwishyura kuwa Kabiri w'icyumweru gitaha, yo yatsindiwe na Reda  Slim na Kahraba Mahmoud.

Uyu mukino wari witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Arsène Wenger ukuriye iterambere na Dr Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF.
Muri uyu mukino witabiriwe n'abantu bagera ku bihumbi mirongl itandatu, hagaragajwe porogaramu ya Visit Rwanda nk'umwe mu baterenkunga b'iri rushanwa.

The post Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/visit-rwanda-yagaragajwe-kuri-uwanja-wa-mkapa-stadium-ubwo-hafungurwaga-african-football-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=visit-rwanda-yagaragajwe-kuri-uwanja-wa-mkapa-stadium-ubwo-hafungurwaga-african-football-league

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)