Yabonye atari we uzahora agaramye mu kirambi wenyine yishumbusha mutembanshyunshyu, umuramyi w'umunyarwanda uhembura imitima ya benshi yarongoye umukobwa yihebeye ubuzima bwe bwose (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabonye atari we uzahora agaramye mu kirambi wenyine yishumbusha mutembanshyunshyu, umuramyi w'umunyarwanda uhembura imitima ya benshi yarongoye umukobwa yihebeye ubuzima bwe bwose.

Umuramyi Brian Blessed wamenyekanye mu ndirimbo 'Dutarame' yakoranye na Alpha Rwirangira na Jules Sentore, yasabye anakwa umukunzi we Dinah Uwera usanzwe nawe ari umuramyi w'agatangaza ndetse bahita banasezerana imbere y'Imana.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023  ubwo Bizimungu Brian [Brian Blessed] yakoze ubukwe, asezerana kubana akaramata n'umukunzi we Dinah Uwera mu muhango wabereye muri Healing Center Church i Remera.

Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa byabareye kuri Ahava River Kicukiro saa Tatu za mu gitondo.

Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y'Imana nyuma y'amasaha macye basezeranye imbere y'amategeko ya Leta y'u Rwanda, mu muhango wabaye Kane tariki 05 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Kuwa 24 Kamena 2023 ni bwo Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bari bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye. Ni mu birori bibereye ijisho byabereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

AMAFOTO



Source : https://yegob.rw/yabonye-atari-we-uzahora-agaramye-mu-kirambi-wenyine-yishumbusha-mutembanshyunshyu-umuramyi-wumunyarwanda-uhembura-imitima-ya-benshi-yarongoye-umukobwa-yihebeye-ubuzima-bwe-bwose-amafoto/?utm_source=rss=rss=yabonye-atari-we-uzahora-agaramye-mu-kirambi-wenyine-yishumbusha-mutembanshyunshyu-umuramyi-wumunyarwanda-uhembura-imitima-ya-benshi-yarongoye-umukobwa-yihebeye-ubuzima-bwe-bwose-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)