'Yamubwiye ko azandasa' Uwigishije Umwicanyi Kazungu Denis mu myaka 20 ishize, yavuze ukuntu bagiranye akabazo Kazungu agahigira kumurasa n'imbunda.
Imwe mu nkuru zimaze igihe zicicikana mu Rwanda ni ijyanye na Kazungu Denis wemereye ubutabera bw'u Rwanda ko yishe abantu 14, bamwe abashyingura mu nzu yabagamo abandi arabateka mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Amabi ya Kazungu yatangiye gucicikana mu ntangiriro za Nzeri mu 2023 ubwo yashyikirizwaga inzego z'ubuyobozi bigendanye n'ibibazo yari afitanye na nyiri inzu yari acumbitsemo mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko mu Busanza birimo no kutamwishyura.
Nyuma yo kugezwa ku Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Kazungu Denis yavuze ko inzu ari gusohorwamo yayiciyemo abantu ndetse abahambamo. RIB yahise itangiza iperereza ndetse iza gusanga koko ibyo uyu mugabo yavugaga aribyo.
Umwe mu bazi neza Kazungu Denis, ni umwarimu wamwigishije mu Ishuri Ribanza rya Remera Catholique I.
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, uyu mwarimu ntiyashatse ko amazina ye ajya hanze ku mpamvu z'umutekano we. Yavuze ko yamenye Kazungu mu 1998, ariko ntiyahita atangira kumwigisha kuko iki gihe yigaga mu myaka yo hasi.
Ati 'Natangiye kwigisha kuri kiriya kigo mu 1998, mpamusanga (Kazungu) ari umunyeshuri wiga hasi mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza, mu 1999 ajya mu wa kane.'
Uyu mwarimu yavuze ko nubwo yari ataratangira kwigisha Kazungu, amakuru ye yari yarayamenye kuko yari 'umwana ugoye, ukubita abandi bana, asuzugura abarimu.'
Ati 'Kuko hari amahuriro yabaga ku ishuri, nari naramushyize mu ihuriro ry'abana bakinaga ikinamico nkajya ngerageza kumushyira ku murongo akemera, agakunda gukina umupira ariko nabwo ukabona adasabana n'abandi.'
Mu 2004 nibwo uyu mwarimu yigishije Kazungu mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza, ndetse amugeraho iyi myitwarire ye yararushijeho kuba mibi.
Ati 'Mu 2004 nibwo yangezeho neza, namukosora akanga ko mukosora. Ariko mvugishije ukuri wabonaga ko ari umwana ufite Ibibazo, mu mwanya muto akishima mu wundi mwanya akamera nk'intare. Yaba yarakaye nta muntu wamugeraga imbere.'
'Yari umunyeshuri utari kimwe n'abandi hakiyongeraho ko yarutaga abandi banyeshuri. Mu mashuri abanza yari mukuru. Ijana ku ijana yari afite imyitwarire mibi. Twaravugaga ngo ntitwamwirukana , ntiyabona aho ajya cyane ko yavugaga ko adafite ababyeyi.'
Mu myirondo ya Kazungu yasomwe mu rukiko bigaragara ko yavutse mu 1989, akaba mwene Uragiwenayo na Uwanyirigira.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nta hantu na hamwe mu ishuri Kazungu yigeze agaragaza aba babyeyi kuko avuga ko ari impfubyi. Uwamureze ngo yamutoraguye mu 1994 hamwe n'abandi bana baburanye n'ababyeyi babo bahunga.
'Yambwiye ko azandasa'
Uyu mwarimu wigishije Kazungu yakomeje avuga ko ubwo uyu musore yarangizaga amashuri abanza, baje kugirana ibibazo biturutse ku manota make yari afite mu myitwarire.
Kazungu yahise abwira uyu mwarimu we ko agiye kuzana imbunda yo kumurasa, undi arahunga.
Ati 'Ni uko rero mutunga gutyo agiye kurangiza umwaka dore ko abiga mu wa Gatandatu bakoraga ikizamini cya Leta baramaze gukora icy'ishuri mbere nta kintu ukibabaza, tuza gukubitana imitwe mu bijyanye n'amanota. Aho niho yambereye Kazungu koko mbona ni umwana mubi, yarikunguse aragenda aravuga ngo agiye kuzana imbunda andase dore ko yari atuye hariya iruhande y'ishuri.'
'Abana barambwira bati Kazungu yazanye imbunda mu gikapu twayibonye, ubwo njye nahise njya mu biro kwihisha ndavuga nti Kazungu ni umunyamujinya, ashobora gufata imbunda ahantu akaza akandasa. Iyo mbunda ntayo nabonye n'amaso yanjye uretse ko abarimu b'abagabo twari turi kumwe bagiye kumuzitira ntiyangeraho. Nkomeza kubaho mu cyoba ngize amahirwe mbona tumuhaye manota, ntabwo nigeze menya aho yagiye kwigira amashuri yisumbuye.'
Iki gikorwa cya Kazungu cyasaga n'ikigamije gushyira mu bikorwa amagambo yari amaze iminsi abwiye uyu mwarimu 'ashimangira ko azamwica kuko azi uko bica abantu kandi azi n'aho azarasa.'
Uyu mwarimu avuga ko yabonaga Kazungu asa n'umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe.
Ati 'njye kubera ko nari narize ibijyanye n'imitekerereze ya muntu nari naramufashe nk'umwana wagize igikomere mu bwana bwe kandi akaba yarananiwe kwakira ko yiganaga n'abana bato ari mukuru mu ishuri. Ni uko namufataga n'ibyo yakoraga naramubabariraga.'
'Wabonaga ariyo maherezo'
Ubwo inkuru z'uko Kazungu yatawe muri yombi zajyaga hanze, uyu mwarimu yavuze ko yahise abasha kumwibuka, amuhuza n'uyu munyeshuri wamunyuze imbere.
Ati 'Babaye bakibitangaza bakinamufotora mpita ntaraka, ndavuga nti Kazungu ni uko yagombaga kuzarangira kuko wabonaga n'ubundi afite imyitwarire idasanzwe. Njye nabyitaga ko afite abadayimoni kuko iyo yarakaraga yahindukaga igisimba. Ubundi yari umwana mwiza ariko yarakara agahinduka nk'inyama itukura, agashinyika amenyo, amaso akayagaragura kugeza igihe yongeye kuba muzima.'
Yakomeje avuga ko iyi myitwarire mibi ya Kazungu yajyanaga no gutsindwa mu ishuri.
Ati 'Ibintu byose wasangaga afite 0%, yastindaga Icyongereza gusa, ibindi byose wasangaga afite zeru, rimwe cyangwa abiri. Nta rindi somo yatsindaga uretse Icyongereza.'
Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bw'iri shuri Kazungu yigagaho bwagiye butumiza abamureraga ngo baganire kuri iyi myitwarire, bakabiha umurongo ariko ntihagire igihinduka.
Uyu mwarimu avuga ko imyitwarire ya Kazungu yashimangiraga ko afite ibikomere byo mu buto.
Ati 'Reba umwana wiga mu mashuri abanza yibana wenyine, akagenda akarya agataha mu nzu ya wenyine, byatumye yigenga cyane, aba nk'igisimba ukuntu. Uretse ko baramufashe ariko kuba yari umwana bafata nk'uwabo ntabwo byagaragaraga cyane.'
'Ntabwo yigeze ambwira se cyangwa nyina, yarambwiraga ngo azi uwo muntu wamureraga gusa kuko ari we wamuvanye aho bari bari baratakanye, nta na rimwe yigeze avuga amazina y'ababyeyi be. Nta zina rya se na nyina nigeze menya, n'izina twamwitaga Kazungu.'
Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w'undi muntu, gukoresha ibikangisho n'itwarwa n'ifungiranwa ry'umuntu.Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry'Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y'abo amaze kwica hakuwemo imibiri y'abantu 12.
Ku wa 21 Nzeri, ubwo yari imbere y'ubutabera Kazungu yemereye urukiko ibi byaha byose aregwa.