Yamen Zelfani agiye gatanya n'abakinnyi yararangiye, umutoza udafite ibyangombwa ni we uzabyimba Rayon? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari ikibazo cy'igihe gusa, n'aho byari bizwi ko isaha n'isaha umutoza wa Rayon Sports, umunya-Tunisia, Yamen Zelfani azatandukana na Murera, ni nyuma yo gushwana n'abakinnyi bakuru mu ikipe.

K'umugoroba w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana Yamen Zelfani wari umutoza mukuru w'iyi kipe ku bwumvikane.

Iki cyemezo kibaye nyuma y'uko n'abakinnyi ubwabo babanaga umunsi ku munsi bari baramaze kumutera icyizere bigendanye n'imyitwarire kuri bo n'uburyo akinishamo ikipe batishimira.

Zelfani kuva yagera mu Rwanda yatoje iyi kipe imikino 9 aho yatsinzwemo 1, atsinda 3 anganya imikino itanu.

Ntabwo wari umusaruro mwiza ku ikipe nka Rayon Sports ihatanira ibikombe, cyane ko mu mikino yatakaje harimo no gusezererwa na Al Hilal Benghazi yo muri Libya bituma itagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Gatanya ya Zelfani n'abakinnyi yabaye mbere

Bivugwa ko uyu mutoza iherezo rye muri Rayon Sports ryatangiye ubwo yatangiraga guterwa icyizere n'abakinnyi bakuru muri iyi kipe kandi bavuga rikumvikana.

Ubusanzwe muri Rayon Sports, kapiteni wayo Rwatubyaye Abdul, umunyekongo, Heritier Nzinga Luvumbu, abarundi babiri Mvuyekure Emmanuel na Aruna Moussa Madjaliwa kongeraho na Mitima Isaac ni abakinnyi bavuga abandi bakabumva ndetse n'umutoza yajyaga abagisha Inama.

Byatangiye ubundi ubwo biteguraga imikino ya CAF Confederation Cup ya Al Hilal yose bakiniye mu Rwanda (tariki ya 24 na 30 Nzeri 2023), yaje gufata umwanzuro yirukana Iraguha Hadji mu mwiherero ntiyamukinisha kuri iyi mikino.

Ni icyemezo abakinnyi bagenzi be batishimiye ndetse amakuru avuga ko bamwe muri aba bakinnyi bagiye kumusaba ko yamugarura mu bandi kuko babonaga bamukeneye ababera ibamba.

Umubano we n'aba bakinnyi bakuru wongeye kuzamo agatotsi tariki ya 30 Nzeri 2023 ku mukino wa Al Hilal Benghazi ubwo mu minota ya nyuma yasimbuje umutima w'ubwugarizi bwe (Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul) agashyiramo Aimable NSabimana na Mugisha François Master.

Umutoza wabonaga ko abazanye ngo bamufashe gutera penaliti ntabwo byaje kumuhira kuko Master yarayihushije ndetse n'ikipe iza gusezererwa itageze mu matsinda.

Ubwo yasimbuzaga aba bakinnyi, abakurikiranye uyu mukino babonye Luvumbu uburyo yitotombye mu kibuga ndetse ahamagara umutoza asa nushaka kumubwira ko ibyo akoze atari byo (cyane ko na Mitima Isaac ari umwe mu bakinnyi bazi gutera penaliti ikipe ifite), ariko uyu mukinnyi wari usanzwe unagishwa inama mu byemezo bimwe na bimwe, umutoza yaramwihoreye.

No mu gutoranya abakinnyi batera penaliti, bivugwa ko abakinnyi batabyishimiye, nyuma yo gusezererwa atageze mu matsinda ndetse bamwe bamubwije ukuri ko ari we usezereye ikipe.

Nyuma yo gusezererwa na Al Hilal nibwo noneho bamwe muri aba bakinnyi babwiye ubuyobozi ko umutoza batazashobokana, ni nyuma yo gukomeza kugenda basoma ibimenyetso by'ibihe.

Ikosa yakoze ku mukino wa Al Hilal ni naryo yongeye gukora ku mukino w'umunsi wa kane wa shampiyona yanganyijemo na Marines FC mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu ubwo amakipe yombi yanganyije 2-2.

Ku munota wa 82 yakuyemo Youssef Rharb na Mitima Isaac yinjizamo Eid Mugadam na Master. Ni ibintu byababaje cyane Master kugeza aho yashatse kujya kumufata mu mashati. Uyu musore bivugwa ko mbere yo gukurwa mu kibuga yabwiraga umutoza ko Youssef yarushye kandi atarimo gukina ibyo bumvikanye, umutoza ahitamo kubakuramo bombi.

Nyuma yo gukuramo Mitima ni nabwo Gitego Arthur yaje gutsindira Marines igitego cya kabiri ku munota wa 86, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Ibi noneho byatumye noneho bamukaraba.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo bwatangiye gutekereza uburyo bwasezerera uyu mutoza ariko babanza gutinya urubanza ko ashoboraga kujya kubarega.

Amakuru yaje kugera ku mutoza Zelfani Yamen wari wamaze kubona ko abakinnyi bamukarabye kandi n'umubano kuwuzanzahura bitagishobotse, yicaranye na Rayon Sports birangira batandukanye. Igisiagaye ni ukumenya niba koko bumvikanye cyangwa azabajyana mu nkiko nk'uko byagiye biba ku bandi.

Zelfani Yamen wari wamaze kubona ko abakinnyi bamukarabye kandi n'umubano kuwuzanzahura bitagishobotse ahitamo gusaba ko batandukana aho yanavuze ko atabasha kwihanganira ko abafana bamutuka ngo ko ntacyo amaze.

Umwungiriza wa Rayon Sports udafite ibyangombwa ni we ugiye kubyimba ikipe?

Nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani, umwungiriza we, Umunya-Mauritania Mohamed Wade ni we ugiye gusigarana iyi kipe mu gihe hagishakwa undi mutoza. Uyu mutoza akaba nta byangombwa afite bimwemerera kuba umutoza mukuru muri shampiyona y'u Rwanda.

Nta license B y'ubutoza ya CAF afite cyane ko ari yo isabwa kugira ngo umutoza yemererwe gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ntabwo yigeze agaragara ku ntebe y'ubutoza ubwo Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika kuko ntabyangombwa afite.

Yamen Zelfani yatandukanye na Rayon Sports
Luvumbu ni umwe mu bakinnyi bavuga rikijyana muri Rayon Sports, yari yaramaze gushwana n'umutoza
Mitima Isaac ni umwe mu bakinnyi bari baramaze gushwana na Yamen Zelfani
Kapiteni Rwatubyaye Abdul na we ntabwo yemeraga ibyemezo bimwe na bimwe by'umutoza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yamen-zelfani-agiye-gatanya-n-abakinnyi-yararangiye-umutoza-udafite-ibyangombwa-ni-we-uzabyimba-rayon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)