Yarabyibushye! Amafoto ya Bijoux wo muri Bamenya yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri sinema Nyarwanda nko muri filime y'uruhererekane ya Bamenya nyuma y'umunsi mike yari amaze atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kwigaragaza.

Bijoux yavuzwe cyane ubwo yatandukanaga n'umuhanzi Lionel Sentore nyuma yo kwemeranya kubana akaramata. Ndetse kandi nyuma yo gutandukana Bijoux yaje no kwibaruka umwana Sentore wavuze ko atazi se.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux yongeye kwigaragaza, asangiza abamukurikira amafoto ye yo muri iki gihe.

Aherekezaho amagambo y'ihumure agira ati 'Ntukiyumvemo umunabi niba hari ibintu bitagenda neza, ntukiyumvemo umunabi niba urambiwe gutegereza igihe kirekire, kuko ubuzima butazigera bumera nkawe, Niba ibintu bishaje, noneho bizahinduka bishya, ntukoyumvemo umunabi ku bitakugendekeye neza, kuko ubuzima butazigera bukomeza kuba bumwe. Ubuzima nk'izina ritazwi.'

 



Source : https://yegob.rw/yarabyibushye-amafoto-ya-bijoux-wo-muri-bamenya-yongeye-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-amafoto/?utm_source=rss=rss=yarabyibushye-amafoto-ya-bijoux-wo-muri-bamenya-yongeye-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)