Yasohowe mu maboko atari aye! Umusifuzi wasifuriye Rayon Sport na Marine Fc yasohowe mu kibuga na Polisi kubera ibyo yakoze bitishimiwe na buri umwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Yasohowe mu maboko atari aye! Umusifuzi wasifuriye Rayon Sport na Marine Fc yasohowe mu kibuga na Polisi kubera ibyo yakoze bitishimiwe na buri umwe

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka ifoto yashyize mu rujijo abantu benshi, ni ifoto umusifuzi asohorwa mu kibuga na polisi.

Uyu musifuzi ni umusifuzi wasifuye umukino wahuje Rayon Sport na Marine Fc umukino ukaza kurangira banganyije ibitego 2 kuri 2.

Umusifuzi yasohowe na polisi mu kibuga ubwo yamaraga gutanga ikarita itukura kuri Hertier Luvumbu ntibyishimirwa n'abakinnyi ba Rayon Sport.

Ubwo yamaraga gutanga ikarita itukura kuri Luvumbu, Luvumbu yashatse kumukubita aba polisi binjira mu kibuga bajya gusohora umusifuzi mu kibuga kuko abakinnyi ba Rayon bari bamwimye inzira yabuze uko asohoka kuko batari bishimiye imisifurire.

 

 



Source : https://yegob.rw/yasohowe-mu-maboko-atari-aye-umusifuzi-wasifuriye-rayon-sport-na-marine-fc-yasohowe-mu-kibuga-na-polisi-kubera-ibyo-yakoze-bitishimiwe-na-buri-umwe/?utm_source=rss=rss=yasohowe-mu-maboko-atari-aye-umusifuzi-wasifuriye-rayon-sport-na-marine-fc-yasohowe-mu-kibuga-na-polisi-kubera-ibyo-yakoze-bitishimiwe-na-buri-umwe

Post a Comment

1Comments

Post a Comment