Yerekanye umugore n'abana! Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye yagiye mu gitabo cy'imitoma maze arobanuramo imyiza ayitomagiza umugore we amwifuriza isabukuru y'igihe bamaranye - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino kuri BB FM Umwezi, Fuadi Uwihanganye yatomagije umugore we amwifuriza isabukuru y'imyaka 5 bamaranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Fuadi yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n'umugore we ndetse n'abana babo 2 maze aherekezaho amagambo atomagiza umugore we.

Ati 'Kuri iyi taliki twatashye imuhira turi 2 gusa muri 2018 none ubu turi umuryango mugari kandi wishimiranye.'

Yakomeje agira ati 'Urushako rwawe nicyo kintu gihebuje cyigeze kumbaho, umunsi w'ubukwe bwacu ushobora kuba utari umwira byuzuye, ariko wari umunsi w'ibyishimo bihebuje mu buzima bwanjye. Warakoze kumba hafi muri iyi myaka yose Bilha(umugore we). Isabukuru nziza y'ubukwe bwacu, imyaka ko yiruka ra.'



Source : https://yegob.rw/yerekanye-umugore-nabana-umunyamakuru-fuadi-uwihanganye-yagiye-mu-gitabo-cyimitoma-maze-arobanuramo-imyiza-ayitomagiza-umugore-we-amwifuriza-isabukuru-yigihe-bamaranye-amafoto/?utm_source=rss=rss=yerekanye-umugore-nabana-umunyamakuru-fuadi-uwihanganye-yagiye-mu-gitabo-cyimitoma-maze-arobanuramo-imyiza-ayitomagiza-umugore-we-amwifuriza-isabukuru-yigihe-bamaranye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)