Yewe udufaranga ahembwa ntibyabuza kwirukanwa! Hamenyekanye umushahara umutoza wa APR FC ahembwa burya yirukanwe ntibyaba nk'ibya Adil Mohamed - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yewe udufaranga ahembwa ntibyabuza kwirukanwa! Hamenyekanye umushahara umutoza wa APR FC ahembwa burya yirukanwe ntibyaba nk'ibya Adil Mohamed

Ikipe ya APR FC imaze iminsi irimo gusekwa cyane nyuma yo gutsindwa isuzuguwe cyane kubera kunyagirwa ibitego 6-1 n'ikipe ya Pyramid FC mu mikino ya CAF Champions League.

Nyuma y'umukino abakunzi benshi bayo ntibumvaga ukuntu batsindwa gutya kandi Pyramid FC ari ikipe yagutsinda ariko itagusebeje cyane nkuko yabikoze, nibwo batangiye gusabira umutoza kwirukanwa nubwo ubona ubuyobozi bwa APR FC ntagahunda yo kumusezerera bufite.

Tumaze kubona uko abafana barimo gusabirwa umutoza twahise dushaka amakuru y'umushahara ahembwa ngo turebe niba hari ikintu byetera APR FC, tumenya ko Thierry Froger ahembwa ibihumbi 15 by'amadorari bingana na Milliyoni 16 z'amafaranga y'u Rwanda.

Aya mafaranga aratunguranye cyane kuko benshi bari baziko uyu mutoza w'ikipe ya APR FC ahembwa Milliyoni zirenga 30 z'amanyarwanda ariko ntabwo ariko kuri kuko Thiery Froger yazanwe muri iyi kipe atari we washakwaga cyane ahubwo ari igitutu cy'uko imikino mpuzamahanga haburaga igihe gito ngo itangire.

Ikipe ya APR FC irakina umukino w'ikirarane wa Shampiyona muri iyi wikendi tariki ya 6 Ukwakira 2023 n'ikipe ya Musanze FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu.

 



Source : https://yegob.rw/yewe-udufaranga-ahembwa-ntibyabuza-kwirukanwa-hamenyekanye-umushahara-umutoza-wa-apr-fc-ahembwa-burya-yirukanwe-ntibyaba-nkibya-adil-mohamed/?utm_source=rss=rss=yewe-udufaranga-ahembwa-ntibyabuza-kwirukanwa-hamenyekanye-umushahara-umutoza-wa-apr-fc-ahembwa-burya-yirukanwe-ntibyaba-nkibya-adil-mohamed

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)