Yisubije icyubahiro: APR FC yibukije Musanze ko umwanya wa mbere ufite nyirawo maze Musanze FC itaha iririmba urwo ibonye.
Ikipe ya APR FC iheruka gusebera mu Misiri ubwo yatsindwaga na Pyramid ibitego 6-1 imaze gutsinda Musanze FC yari iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda ibitego 2-1 maze ihita inayisimbura kuri uyu mwanya wa mbere wa shampiyona ya Rwanda Premier League nk'uko yabimenyereje Abanyarwanda.
APR FC yatsindiwe na Ruboneka Jean Bosco ndetse na rutahizamu Victor Mbaoma mu gihe Musanze FC yatsindiwe na Paccy.