Young CK yasezeweho bwa nyuma, ashimirwa umus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gushyingura uyu muhanzi wabanjirijwe n'igitambo cya Missa yasomwe na Padiri Muhire Eugene ikaba yabereye muri Centre Christus Remera.

Uyu muhango, waranzwe n'amarira n'agahinda yaba ku muryango wa Young CK, inshuti, abavandimwe ndetse n'abakunzi ba Muzika muri rusange.

Young C.K wamamaye mu ndirimbo 'Umugabo' yitabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023. Mu buhamya bwatangiwe muri Misa yo kumusabira, yabereye muri Centre Christus Remera, hagarutswe ku buzima bwamuranze n'ibihangano asize igihe yari akiri muzima.

Umuvandimwe wa Se ( Se wabo), yongeye kugaruka kuri amwe mu mateka y'uyu musore kuva akivuka, akajya mu bigo by'amashuri bitandukanye kugeza agiye mu gihugu cya Canada, aho yari asanzeyo umubyeyi we, agenda ajyanye na mukuru we, ndetse atangira no kuhakomereza amashuri, kugeza ubwo yari ahamaze imyaka hafi 7.

Yavuze ko" Young CK yari umuntu uganira cyane, ugira urugwiro rutangaje, kuko n'abantu bamusabaga ko bakorana indirimbo, bahitaga bahuza urugwiro ukagira ngo bamaze nk'imyaka 8 baziranye".

Yakomeje avuga ko kandi* Young CK kandi yari wa muntu utekereza cyane, ibyo ngibyo ukabyumvira mu ndirimbo yakoraga( kugeza n'aho bari baramuhaze akazina kamwitirira umuntu utekereza cyane' Philosopher'".

Ikindi kandi Young CK yari umuntu utera urwenya rwinshi cyane agahora yifuza ko inshuti ze zihora ziseka".

Jean Paul babanye igihe kirekire ubwo yari akigera muri Canada yavuze ko Young CK urupfu rwe rwaje rutunguranye kuko nta kibazo cyangwa se indwara yari afite.

Jean Paul kandi yanaboneyeho umwanya wo gukuraho urujijo ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ku bijyanye n'ikintu cyishe uyu muhanzi.

Yavuze ko kugeza ubu nabo ubwabo batazi ngo ni igiki cyamwishe, avuga ko iperereza rikirimo gukorwa n'ababishinzwe, ubwo icyamwishe kikazamenyekana mu minsi mike iri imbere.

Inkuru y'urupfu rw'uyu musore yashegeshe imbaga y'abatari bake, abakunzi ba muzika n'abandi bitewe n'impano idasanzwe uyu musore yari afite, intumbero yari afite mu muziki yo kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Uyu musore yitabye Imana afite imyaka 22 y'amavuko, yavuye mu Rwanda mu 2017 ubwo yari agiye kwiga muri Canada akaba ari naho yatangiriye urugendo rwa muzika mu 2019.

Young Ck yashyinguye mu irimbi rya Rusororo

inshuti n'abavandimwe bose bari baje guherekeza uyu musore


Young Ck yari inshuti ya bose




Bantu impande n'impande bose Bari baje guherekeza uyu musore


Umwe mu bantu bakiriye Young Ck ndetse banabanye cyane muri Canada nawe yatanze ubuhamya kuri uyu musore


Abatanze ubuhamya Ni benshi


Byari agahinda gusa muri uyu muhango




Se wabo wa Young Ck yatanze ubuhamya bw'uyu musore akiri muzima


">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135447/young-ck-yasezeweho-bwa-nyuma-ashimirwa-umusanzu-we-mu-buhanzi-amafotovideo-135447.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)