Umuherwekazi w'umugande wabyaranye na Diamond Platnumz abana 2, Zari Hassan yavuze ko yahuje umugabo we Shakib Lutaaya na se w'abana be bitewe n'uko uyu muhanzi yari yabyifuje.
Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amashusho ya Diamond na Lutaaya bari ku Kibuga cy'Indege muri Afurika y'Epfo ubwo Diamond yari avuye gufata abana be babiri yabyaranye na Zari, Tiffah na Nilan asubiye muri Tanzania mbere y'uko baza mu Rwanda.
Zari akaba yavuze ko guhuza aba bagabo byatewe n'uko yicaje Diamond Platnumz akamubwira ko ubu ari umugore w'umugabo bitakiri nka mbere, nibwo undi yamusabye ko yamuhuza n'umugabo we Lutaaya.
Ati "ndibuka nicaranye na Diamond ubwo namubwiraga ko ubu nubatse nashatse umugabo, yambwiye ko yifuza guhura n'umugabo wanjye. Nabwiye Shakib icyifuzo cya Diamond aracyemera niyo mpamvu mwabonye byabaye."
Yavuze ko kandi bagiranye ikiganiro cyiza kugeza aho banahanye nimero.
Ati "abagore nitwe tugira ibintu byo gushwana dupfa abagabo, ariko abagabo babiri wabonaga ari ibisanzwe. Diamond yishimiye ko Shakib ari umuntu utuje ubu ni inshuti."
Shakib Lutaaya na Zari Hassan bakoze ubukwe mu ntangiriro z'Ukwakira 2023 mu birori byabereye muri Afurika, hari nyuma y'uko muri Mata uyu mwaka bari bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam.