11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Zimbabwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi u Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, rukaba ruri buhere kuri Zimbabwe.

Ni umukino uri bube kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, ukaba uri bubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Uraba ari umukino wa mbere ku mutoza w'umudage Torsten Frank Spittler waje ntavugweho rumwe.

Imyitozo amaze iminsi akoresha, ikaba yarasize igaragaje ishusho ya 11 ashobora kuza kubanzamo uyu munsi.

11 ashobora kubanzamo

Umunyezamu: Ntwari Fiacre

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

Abakina hagati: Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Nshuti Innocent

Amavubi aracakirana na Zimbabwe uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-amavubi-ashobora-kubanzamo-imbere-ya-zimbabwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)