Abagabo gusa : Menya ibintu mukwiriye kwigengeseraho mu gihe uwo mwashakanye atwite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere na mbere turababwira ngo 'Amahirwe masa' kuko ni umugisha gutwita, rero muri uko gutwita kwe, hari ibyo usabwa kwirinda ndetse ukabyigengeseraho cyane kuri uwo mugore.

 

 

Umugore wawe ni intwari kuko yemeye kugutwitira umwana wawe, agiye kubana nawe amezi icyenda cyangwa arenga.Nk'umugabo rero urasabwa ku mwitaho , ukamukunda ndetse ukamufasha muri byose kuko nawe mu gihe yari adatwite yakwitayeho cyane.

 

 

 

ESE NI IBIHE USABWA KWITWARAIRA HO ?

 

1.KWIRENGAGIZA AMARANGAMUTIMA YE .

Icyambere ukwiriye gukora ni ukwigengesera , ukamenya neza kwita kumarangamutima ye uko ushoboye ku buryo atakubura kandi uhari.Nk'umugabo, urasabwa kwihangana , ndetse ukumva buri kimwe agusaba.

2.GUTUMA ATANGAMIRWA .

Byashobokako wabona abangamiwe mu myicarire , uko ahagaze , n'ubundi buryo, wowe icyo usabwa ni ukumenya neza ko atabangamiwe mu buryo bwose kuburyo byamuviramo umunaniro wa hato na hato.

 

3.KUMUNNYEGA.

Gutwita bizana n'impinduka zaba izo kumubiri cyangwa ahandi.Umuntu utwite rero ntabwo ari byiza ko umwitegereza ubundi ugatangira kuganira  ku mpinduka zamujeho.Icyiza wowe, cunga amarangamutima yawe umenye neza ko utamubangamiye.

 

4.KUTITA KU MWANA URI MUNDA.

Ukwiriye kwitonda wamugabo we , ukamenya neza ko umwana umugore wawe atwite ari ingenzi kuri wowe nawe, bityo ukamwitaho ataranavuka.

 

Abashakanye bagomba kuganira ndetse bakanoza umubano wabo kugira ngo ibyo byose bibashe kugerwaho.

Src: Melaninews

The post Abagabo gusa : Menya ibintu mukwiriye kwigengeseraho mu gihe uwo mwashakanye atwite appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/abagabo-gusa-menya-ibintu-mukwiriye-kwigengeseraho-mu-gihe-uwo-mwashakanye-atwite/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)