Ubusanzwe abashakanye hari ibyo bakora bikagaragaza umugabo nk'umwami neza ku buryo nawe ashobora kujya yikomanga mugatuza aho ari hose.Iyo umugabo wawe yiyumvise nk'umwami bituma urugo rwanyu rurushaho kugenda neza.
Â
Uko umugabo yaba ameze kose iteka azahora yifuza kubaho mu munezero no kubahwa mu rugo rwe.Nk'umugore , umukoro wawe ni uwo gutuma uwo mwashakanye yiyumva nk'udasanzwe ndetse agahora yiyumva nk'umutware wawe binyuze mu magambo ndetse no mu bikorwa.
Â
Â
Icya mbere , bwira uwo mwashakanye ko ari mwiza ndetse ko asa neza imbere n'inyuma , ibi bizatuma umunsi we yirirwana akanyamuneza hahandi akandagira ibuye akarivaho ryamenetse kubera umurava uba wamuteye.
Â
Icyakabiri, burya umugabo abashaka kumva ko yakoze ibidasanzwe , akazi ke yagakoze neza.Ibi bituma no mu masaha akurikira cyangwa mukandi kazi ken awe yumva ko yakoze ibidasanzwe bityo agakomerezaho.
Â
Â
Niba ushaka gutuma uwo mwashakanye yiyumva nk'umwami, menya neza amajwi ukoresha uko ameze.Iga gukoresha ijwi neza kandi ituje kuburyo uwo mugabo yiyumva mo kubahwa.
Â
The post Abagore: Dore ibintu byatuma umugabo wawe agaragara nk'umwami murugo rwe appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/abagore-dore-ibintu-byatuma-umugabo-wawe-agaragara-nkumwami-murugo-rwe/