Abahataniye ibihembo bya Isango na Muzika b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihembo bimaze imyaka itatu bitangwa bya Isango na Muzika, bigiye kongera gutangwa ku nshuro ya kane. Uyu mwaka, Isango Star isanzwe itanga ibi bihembo yongeyemo agashya katari kamenyerewe ko kuzenguruka mu bigo by'amashuri byatoranijwe.

Uyu munsi tariki 25 Ugushyingo 2023, ku ikubitiro iyi gahunda yatangiriye mu ishuri ry'abakobwa rya Maranyundo Girls School riherereye mu Bugesera. Kimwe mu byibanzweho ni ubutumwa bukangurira urubyiruko kwirinda Virusi itera Sida.

Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Maranyundo, Sr Musanabaganwa Leatitia yatangiye ashimira Isango Star yatekereje iri shuri ikaritoranya mu bigo bitatu igomba kuzengurukamo mbere yo gutanga ibi bihembo.

Alyn Sano umwe mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Isango na Muzika wanegukanye iki gihembo mu 2020, yakirwanye akaruru kenshi k'ibyishimo, yakirwa ku rubyiniro n'umwe mu banyeshuri bari bateguye kumubaza ibibazo ndetse n'umunyamakuru wa Isango Star akaba n'umushyushyarugamba Kayitesi Tessy.

Sano, yahereye ku rugendo rwe muri muzika uko yatangiye aririmba muri korali mu kigo cy'abadive yigagamo, nyuma y'amashuri yisumbuye akaza gukomereza mu itsinda ry'abanyamuziki aho yasubiragamo indirimbo z'abandi.

Alyn Sano yabwiye aba banyeshuri ko yatangiye gukora umuziki nk'umwuga mu 2018 nyuma yo gusoza kaminuza, anabaririmbira gato ku ndirimbo ye ya mbere yise 'Naremewe Wowe.'

Uyu muhanzikazi wavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru, yaganirije abana b'abakobwa ku buryo bakwirinda Virusi itera Sida kugira ngo babashe kugera ku nzozi zabo nta nkomyi.

Yabasobanuriye ko umuziki ari akazi nk'akandi ndetse kabeshaho neza ugakorana ikinyabupfura, aboneraho no gusaba ababyeyi gushyigikirana abana babo bafite impano y'ubuhanzi.

Nyuma yo gusubiza ibibazo byose yabajijwe bijyanye n'urugendo rwe kugeza ubu, Alyn yamanutse mu banyeshuri ataramana nabo mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo 'Radiyo,' Boo and Bae, Say Less, None, anabigisha indirimbo iri kuri album ye yise 'Mariya' ishishikariza urubyiruko kwirinda Virusi itera Sida.

Umuganga muri RBC nawe yafashe umwanya ahamagara ku rubyiniro abanyeshuri bafite inzozi zo kuzaba abaganga, maze ababaza ibibazo byerekeranye na Sida. Yabaganirije ku bubi bwayo, ababwira ko inegekaza umubiri ikawuca intege. Yababwiye kandi ko mu rwego rwo kuyirandura burundu, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida uba buri tariki ya 01 Ukuboza. Uyu muganga yanabibukije ko kwa muganga bagira serivisi zitandukanye zirimo gupima no kwita ku bafite Virusi itera Sida.

Nyuma y'ubutumwa bwa RBC, hakiriwe Bwiza ku rubyiniro nawe yakiranwa ibyishimo byinshi maze abanza kuganiriza abanyeshuri ku rugendo rwe mu muziki. Yavuze ko mu nzozi yari afite harimo kuba umuhanzi, umukinnyi wa filime cyangwa umukinnyi wa Basketball, ndetse ko izo mpano zose yazigerageje ariko bikaza kurangira abaye umuhanzi. Kuri ubu, afite inzozi z'uko mu myaka itanu iri imbere, azaba ari umuhanzi uhagarariye u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, uhagarariye Afurika y'i   Burasirazuba ndetse na Afurika muri rusange.

Yafashe umwanya abwira aba banyeshuri ko bafite umugisha w'uko bagifite ababitaho bakabibutsa kwirinda. Yababwiye ko Sida ari mbi, ababwira ko bakwiye kwishima ariko na none bakibuka kwirinda kuko Sida idapimishwa ijisho.

Bwiza yafashe umwanya munini ataramana n'abanyeshuri, baririmbana indirimbo ze hafi ya zose zirimo 'Yiwe,' Ready, Rumours, Exchange, Do Me, Cinema afatanije na Chriss Eazy n'izindi.

Umuyobozi mukuru wa Isango Star, Marie Leatitia Mugabo Agatesi yashimiye ubuyobozi bw'ikigo cya Maranyundo Girls School n'umuterankunga mukuru w'iki gikorwa, RBC. Yibukije kandi urubyiruko ko arizo mbaraga z'igihugu bityo ko bakwiye kwirinda uko bashoboye, abasezeranya kuzasubirayo kubagira inama by'umwihariko.

Umuyobozi waje uhagarariye umuyobozi mukuru w'Akarere ka Bugesera, yashimiye Isango Star yateguye iki gikorwa hamwe na RBC. Yashimiye kandi ikigo cya Maranyundo Girls School cyemeye gutanga umwanya ndetse n'ibindi byose byifashishijwe muri ubu bukangurambaga, anibutsa urwo rubyiruko ko aribo igihugu kitezeho byinshi.

Biteganijwe ko iki gikorwa cya 'Isango na Muzika Tour' kizakomereza muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ku wa Gatanu w'icyumweru gitaha tariki ya 01 Ukuboza, ubundi gisorezwe i Karama ahitwa Norvege ku ya 09 Ukuboza 2023. Ibi bihembo bizatangirwa muri Park Inn Hotel tariki ya 17 Ukuboza 2023.


Umuyobozi mukuru w'ishuri rya Maranyundo Girls School

Uwaje ahagarariye Meya  w'Akarere ka Bugesera yashimiye Isango Star yatekereje iki gikorwa


Muganga waturutse muri RBC yaganirije aba banyeshuri ku bubi bwa Sida na serivise zitangwa kwa muganga



Umuyobozi mukuru wa Isango Star yashimiye ubuyobozi bw'iri shuri bwemeye kwakira igikorwa nk'iki


Bwiza yishimiwe cyane mu ndirimbo yise 'Do Me'



Yashishikarije urubyiruko kwidagaduro runibuka kwirinda Sida, avuga ko we ari mukuru akoresha agakingirizo


Abanyeshuri bishimiye aba bahanzi ku rwego rwo hejuru


Alyn Sano yifashishije indirimbo ye yise 'Mariya' itari izwi na benshi akangurira urubyiruko kwirinda Sida


Yabwiye abanyeshuri ko ibintu byose kubigeraho bisaba ikinyabupura


Sano yahamije ko ubuhanzi ari akazi nk'akandi kandi kabeshaho ugakora yitangaho urugero


Yaririmbanye n'abanyeshuri bigaragara ko indirimbo ze zose bazizi neza


Yavuze ko mu byo yari yambaye, inkweto n'imisatsi aribyo bihenze kurusha ibindi


Yashishikarije urubyiruko kwirinda ibishuko byugarije urubyiruko by'umwihariko abana b'abakobwa muri iyi minsi


Inkumi za Kigali Protocol nazo zari zihari muri iki gikorwa


Iki kigo cyigamo abakobwa babarirwa muri 430




Abanyeshuri batoranijwe nk'abanyamakuru bafatanyije na MC Tessy kubaza aba bahanzi ibibazo bitandukanye 




MC Tessy usanzwe ari n'umunyamakuru wa Isango Star niwe wayoboye gahunda




Dj Kavori yavanze umuziki, anyura abanyeshuri bo ku Maranyundo


Abanyeshuri bataramye banahungukira ubumenyi


Akanyamuneza kari kose ku bashyitsi bakuru muri iki gikorwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136915/abahataniye-ibihembo-bya-isango-na-muzika-bataramiye-abiga-kuri-maranyundo-girls-school-am-136915.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)