Abakunzi b'ifiriti bari kumwenyura: Banki Nkuru y'u Rwanda yatanze amakuru meza ku giciro cy'ibirayi cyari cyaratumbagiye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, yagaragaje ko igiciro cy'ibirayi cyari cyaratumbagiye mu minsi ishize kigenda kimanuka ndetse hakaba hari icyizere cy'uko no mu gihe kiri imbere kizarushaho kugabanuka.

Ibijyanye n'ibiciro by'ibirayi ku isoko ni ingingo yagarutsweho na Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku wa Kane, tariki 23 Ugushyingo mu 2023.

Ni mu kiganiro cyari kigamije kugaragaza ishusho y'urwego rw'imari mu Rwanda mu Gihembwe cya Gatatu cya 2023 ndetse n'amezi atandatu ya nyuma y'uyu mwaka.

Kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho mu minsi yashize ni ikijyanye n'itumbagira ry'ibiciro by'ibirayi, kugeza n'aho hamwe na hamwe byari byageze kuri 2000 Frw ku kilo, gusa uko iminsi yagiye igenda ibiciro byabyo byaragabanutse nk'uko byashimangiwe na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa.

Yagize ati 'Urebye ibirayi muri Nzeri byari ku mpuzandego y'igiciro cya 840 Frw, bivuye kuri 580 Frw mu kwezi kwari gushize, ariko kubera ko hahise haza ibirayi byavuye Uganda ntabwo icyo giciro cyakomeje gutumbagira. Mu Ukwakira byaramanutse bigera kuri 710 Frw, iyo urebye uyu munsi bigeze kuri 625 Frw. Ibirayi byaturutse Uganda byafashije kumanura igiciro.'

Yakomeje avuga ko hari icyizere cy'uko iki giciro cy'ibirayi kizakomeza kumanuka. Ati 'Twizeye ko noneho umusaruro wo mu gihugu nuboneka bizarushaho kumanuka umusaruro nuboneka nk'uko tubyiteze.'

Rwangombwa yavuze ko kuba u Rwanda rwakura ibirayi muri Uganda nta kibazo kirimo kuko igihugu kigirana ubuhahirane n'ibindi, gusa yemeza ko umusaruro w'u Rwanda nuboneka, ibiva Uganda bishobora kuzahagarara kuko bizisanga bihenze ugereranyije n'ibyera imbere mu gihugu.

Ku bijyanye n'ibiciro ku masoko, BNR yagaragaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2023, ibiciro ku masoko yo hirya no hino mu gihugu bizazamuka ku kigero cya 12,7%, ni ibipimo byagabanutse ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka ushize wa 2022 kuko ho byari byazamutse ku ijanisha rya 15,2%.

Iyi mibare igaragaza izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa riteganyijwe ku ijanisha rya 31,4%. Ni ibipimo byagabanutse kuko mu gihe nk'icyo mu mwaka washize ryari kuri 40,4%.



Source : https://yegob.rw/abakunzi-bifiriti-bari-kumwenyura-banki-nkuru-yu-rwanda-yatanze-amakuru-meza-ku-giciro-cyibirayi-cyari-cyaratumbagiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)