Abandi bakinnyi 3 byamaze kwemezwa ko batazakomezanya na Rayon Sports nyuma y'amabaruwa yamaze guhabwa Yousef Rharb na Mugadam Abakar Mugadam
Hashize iminsi tubatangarije ko ubuyobozi ba Rayon sports bwamaze kumenyesha abarimo Yousef Rharb ndetse na Mugadam ko batazakomezanya. Byamaze no kwemezwa ko Hategekimana Bonheur, Kanamugire Roger ndetse na Prince Rudasingwa werekeje hanze y'u Rwanda atazakomezanya n'iyi kipe.
Ikipe ya Rayon sports nubwo abandi bagiye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi kugeza ubu baracyakora imyitozo nubwo ku munsi w'ejo bazahabwa ikiruhuko cy'umunsi umwe gusa.
Â