Abanye-Congo basanze umusore w'umunyaRwanda ari kuroba mu kiyaga cya Kivu baramutemagura baramwica - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanye-Congo basanze umusore w'umunyaRwanda ari kuroba mu kiyaga cya Kivu baramutemagura baramwica.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo hasakaye inkuru y'akababaro ko Gashuhe Jean-Claude wo mu Karere ka Rubavu yitabye Imana yishwe n'abagizi ba nabi ubwo yari yagiye kuroba mu kiyaga cya Kivu.

Biravugwa ko abishe uyu musore ari Abanye-Congo bamusanze ku mazi ari kuroba bakamutemagura.

Uyu musore ngo ubwo yari yagiye kuroba mu kiyaga cya Kivu yahuriyeyo n'abagizi ba nabi baramutemagura, abumvise urusaku baratabaje abasirikare b'u Rwanda bahise baza gutabara ariko ku bwamahirwe make basanga abagizi ba nabi bahunze.

Abaturage ngo impamvu bemeza ko ari Abanye-Congo ngo ni uko bari bambaye inifomo ya gisirikare ya Congo.

Uyu musore wishwe yari afite imyaka 22, uyu musore yashyinguwe ku munsi w'ejo, ndetse yababaje abaturage benshi n'abagenzi be bakorana.

 



Source : https://yegob.rw/abanye-congo-basanze-umusore-wumunyarwanda-ari-kuroba-mu-kiyaga-cya-kivu-baramutemagura-baramwica-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)