Abanyeshuri bose biga mu kigo cy'amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School mu Ruhango bazindutse batoroka ikigo none bababuze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri bose biga mu kigo cy'amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School mu Ruhango bazindutse batoroka ikigo none bababuze.

Mu karere ka Ruhango, ubuyobozi bw'ikigo cy'amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School buravuga ko abanyeshuri bose bakigaho batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Ni Nyuma yaho hari hashize iminsi kivugwamo ibibazo birimo no kudahemba abarimu bagahagarika akazi.

Hari hashize igihe aba banyeshuri batiga kuko abarimu babo batari bagikora akazi kabo kubera kudahembwa.

Aba banyeshuri babonye ko batagihabwa ibyabazanye aho, bahita bafata umwanzuro wo gutoroka icyo kigo bakigendera.



Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bose-biga-mu-kigo-cyamashuri-cya-heroes-integrated-technical-secondary-school-mu-ruhango-bazindutse-batoroka-ikigo-none-bababuze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)