Abarenga 8,000 basoje amasomo muri Kaminuza y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kaminuza y'u Rwanda (UR) imaze imyaka 60 irengaho iminsi micye ishinzwe ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gutanga uburezi buboneye ku banyaRwanda ndetse n'abanyamahanga bayigana kugira ngo barahure ubumenyi butangwa n'abarimu b'inzobere bigisha muri iyi kaminuza.

None ku wa 17 Ugushyingo 2023 habaye ibirori byo gushimira abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza barenga gato 8,000 bikaba byabaye umugisha ko uyu mwaka ari ubwa mbere habonetse umubare munini w'abanyeshuri bahawe impamyabumenyi y'Ikirenga izwi nka PhD.

Kugeza magingo aya, abanyeshuri bose bamaze guca muri ibi birori "Graduation Party" bararenga 72,000 dore ko umwaka ushize bari abanyeshuri 64,000 bakaba biyongereyeho abandi barenga 8,000.

Mu birori byabereye mu karere ka Musanze, abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye kuba bakora ibirori byo gusoza amasomo yabo bashimangira ko bahavanye ubumenyi budacagase ndetse biyemeza guhangana n'ibibazo biri hanze aha cyane ko guhangana n'ibibazo biri mu byo batojwe mu masomo yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Madam Patricia L Champbell yatangaje ko yishimiye abanyeshuri basoje amasomo yabo ndetse ababwira ko abasoje amasomo umwaka ushize yabatuye umuvugo we witwa "Mary Olivier".

Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda gukomeza kurangwa n'indangagaciro batojwe muri kaminuza ndetse ashimira buri wese wagize uruhare mu masomo y'aba banyeshuri basoje muri Kaminuza.

Yagize ati "Ni iby'agaciro kuba turi kwishimana n'abanyeshuri basoje kwiga muri kaminuza. Mumfashe dushimire buri wese wagize uruhare mu rugendo rwanyu. Ibyo mugezeho ntabwo ari ku bw'imbaraga zanyu gusa, ahubwo ubufatanye n'abarimu, ndetse na kaminuza muri rusange."

Akomeza agira ati "Mu myaka 10 iyi kaminuza imaze ikora ibirori byo gusoza amasomo (Graduation) yerekanye ko ifite ubushobozi kandi ikaba ikomeje gutera imbere aho bigaragarira mu banyamahanga bayigana ndetse n'ibindi bigo mpuzamahanga bisinyana amasezerano y'ubufatanye."

Minisitiri w'Uburezi yabahaye impanuro ati "Banyeshuri musoje amasomo, ndabashishikariza kurangwa n'indangagaciro mwahawe muri kaminuza kuko bizabafasha mu kazi muzakora ako ari ko kose. Nk'uko byakomeje kuvugwa, mwibuke ko kwiga ari urugendo rurerure mu buzima. Mumenye kwisanga aho mugiye kandi mujye mushyira mu nyurabwenge."

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda kubera akazi gakomeye bamaze gukora mu myaka iyi kaminuza imaze kuri ubu hakaba habaye ibirori byo gusoza amasomo ku nshuro ya cyenda.


Abarenga 8,000 basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda








Abarenga 8,000 bahawe impamyabumenyi za Kaminuza mu birori byabereye mu Karere ka Musanze



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136620/abarenga-8000-basoje-amasomo-muri-kaminuza-yu-rwanda-basabwa-kurangwa-nindangagaciro-batoj-136620.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)