Abatoza 5 bahabwa amahirwe yo gusimbura umuto... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatatu ni bwo ikipe ya Manchester United iri imbere y'abafana bayo kuri Old Trafford yatsindwaga na Newcastle United ibitego 3-0 mu mikino ya Carabao Cup ndetse ihita inasezererwa muri iri rushanwa yaherukaga gutwara mu mwaka ushize w'imikino.

Aha niho ibintu byahise bitangirira guhindura isura muri iyi kipe y'amashitani atukura, umutoza wayo atangira gushyirwa mu majwi cyane yo kwirukanwa bitewe n'umusaruro we mubi kuva uyu mwaka w'imikino watangira.

Kuri ubu Manchester United iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona ndetse ikaba imaze no gutsindwa imikino 5 iri mu rugo. Usibye kandi muri Premier League no muri Champions League batangiye neza kuko mu itsinda barimo batangiye batsindwa na FC Bayern Munichn na Galatasaray.

Mu gihe Umuhorandi, Erik Ten Hag atatsinda imikino ikurikiyeho afitanye na Fulham, Copenhagen ndetse na Luton mbere yuko imikino y'amakipe y'ibihugu igaruka, ashobora kuzahita yirukanwa nk'uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse.

Dore bamwe mu batoza bahabwa amahirwe menshi yo kuba havamo umwe akamusimbura:

1. Graham Potter 

Uyu mutoza niwe uza ku mwanya wa 1 nubwo bitakunze mu ikipe ya Chelsea ndetse bikarangira anirukanywe none kugeza akaba nta n'akazi afite.

Sir Jim Ratcliffe bivugwa ko agiye kugura imigabane muri Manchester United ya 25% ubundi agahita aba ariwe ukurikurana ibijyanye n'imikinire y'iyi kipe ngo akunda, akaba ariyo mpamvu ariwe uza ku mwanya wa 1 mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Erik Ten Hag.

2. Zidane Zinedine 

Zinedine Zidane nta kazi afite kuva yava gukora amateka muri Real Madrid atwarana nayo ibikombe bitatu bya Champions League ndetse na bibiri  bya shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne.

Yari yizeye gutoza ikipe y'igihugu y'u Bufaransa nyuma y'igikombe cy'Isi ariko byarangiye Didier Deschamps yongerewe amasezerano. Kuri ubu biravugwa cyane ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United gusimbura Erik Ten Hag ndetse ni nawe uza ku mwanya wa 2 mu bahabwa amahirwe.


3.Roberto de Zerby 

Uyu mutoza ari kugenda avugwa mu guhabwa akazi ko gutoza amakipe atandukanye akomeye harimo na Manchester United nyuma yuko akomeje gukora amateka muri Brighton atsinda amakipe akomeye ndetse bikajyana n'uburyo akinishamo ikipe ye.

Nubwo afite amasezerano ya Brighton ariko bamurekura akagenda nk'uko babikoze kuri Graham Potter yerekeza muri Chelsea. Ubwo byasaba Manchester United ko yishyura amafaranga ari hejuru ndetse nta nubwo uyu mutoza nawe yakwitesha amahirwe yo gutoza ikipe ikomeye nk'iyi.

4.Diego Simeone

Uyu mugabo amaze imyaka 12 atoza ikipe ya Atletico Madrid ndetse ni nawe uyoboye abandi batoza mu guhembwa amafaranga menshi ariko amasezerano ye muri iyi kipe azarangirana n'uyu mwaka.

Kugira ngo yongere andi bizasaba ko agabanya umushahara. Ibi Manchester United ikaba ishobora kubyifashisha ubundi igahita imukura muri Espagne ikamujyana nk'uko The Sun ikomeza ibyandika.

5.Julian Nagelsmann

Muri Mata uyu mwaka nibwo byatunguranye Julian Nagelsmann aba arirukanwe mu ikipe ya FC Bayern Munich kandi yaratsindaga haba mu mikino ya Shampiyona ndetse no muri UEFA Champions League.

Mu minsi ishize yahawe gutoza ikipe y'igihugu y'u Budage ariko kuri we akunda kwitoreza amakipe asanzwe ndetse ngo imikino ya Euro iramutse irangiye ashobora kureka kuyitoza ubundi akerekeza muri Manchester United.

Ikipe ya Manchester United ikomeje kujya ahabi, imaze gutsindirwa mu rugo imikino 2, uwa Manchester City na Newcastle United 

Erik Ten Hag yicariye inkono ishyushye

Graham Potter ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Erik Ten Hag 

Diego Simeone niwe uza ku mwanya wa 4 mu bahabwa amahirwe yo kuba Umutoza mushya wa Manchester United mu gihe Ten Hag yakwirukanwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136116/abatoza-5-bahabwa-amahirwe-yo-gusimbura-umutoza-wa-manchester-united-wicaye-mu-muriro-136116.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)