Agezweho muri Siporo: Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi warutegerejwe yamaze kugera mu Rwanda.
Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Ntwari Fiacre ukinira ikipe ya TS GALAXY FC yo muri Afurika y'Epfo yamaze kugera mu Rwanda aho yahise asanga bagenzi be kugira ngo bakomeze kwitegura umukino u Rwanda rufitanye n'ikipe y'igihugu ya Zimbabwe.
Fiacre aje mu Rwanda ari mu bihe byiza cyane kubera ko amaze iminsi afasha ikipe ye ya TS GALAXY FC kubona intsinzi binyuze muri we.
Uyu musore ukiri muto kandi aje nyuma yo kwitwara neza cyane mu mukino we wa mbere wa shampiyona y'igihugu cya Afurika y'Epfo ikipe ye yatsinzemo Moroka Swallows 1-0.