Umukinnyi ugiye guhembura Amavubi amerewe nabi yambariye urugamba.
Umukinnyi w'ikipe ya R.W.D. Molenbeek mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi witwa Hendrickx Yves, yahamagawe mu ikipe y'igihugu.
Uyu musore aragera mu RWANDA kuri iki cyumweru.
Mu magambo ye, Yves yavuze ko aragera mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 12/11/ 2023.
Yagize ati: 'Ndagera mu Rwanda ku munsi w'ejo nje gukinira ikipe y'igihugu Amavubi ndishimye cyane kuba igihugu cyanjye cyangiriye ikizere.'