Amafaranga yatanzwe n'abagiraneza yo gufasha Mr Ibu kumuca akaguru imiryango iri kuyarwaniramo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'uko Mr Ibu yaciwe akaguru ke , yababaje benshi by'umwihariko abakinnyi ba Filime ndetse n'ibyamamare bitandukanye muri Nigeria no ku Isi muri rusange.

 

Nyuma y'aho uyu mukinnyi wa filime atabarijwe , abatari bake batanze amafaranga yo kumufasha ndetse no gushyigikira umuryango we.Kuri ubu aya mafaranga yatangiye guteza imihari hagati y'umuhungu we wa kabiri , mushiki we n'umugore wa Ibu.

 

Uyu muhungu wa Mr Ibu witwa Daniel Okafor , yahakanye amakuru yatangajwe na nyina wabo y'uko umukobwa Mr Ibu yareze witwa Jasmine ariwe urimo kugenga aya mafaranga ari kuri konti ya Mr Ibu, yagenewe kumufasha kwivuza mu gihe yari agiye gucibwa akaguru.

 

Aganira na Punch Newspaper dukesha iyi nkuru, umuhungu wa kabiri wa Mr Ibu , Daniel yamaganiye kure ibyatangajwe na mukase witwa Stella, wahamanyije nawe avuga ko ariwe ufite ububasha bwose ku mafaranga yatanzwe yo gufasha se.Uyu musore yavuze ko ari we uyoboye amafaranga yatanzwe ari kuri konti ye se.

 

Uyu musore yavuze ko atari ukuyobora amafaranga ya se gusa , ahubwo ashimangira ko ari nawe urimo kwita kuri se [Ni we umuri iruhande] agaragaza ko Stella ari nyina wabo ko nyina umubyara we adahari.

 

Yagize ati:'Amazina yanjye nitwa Daniel Okafor , ndi umuhungu wa John Okafor wa kabiri.Rero nagirango mbabwire ko ntakuri kuri mu byo Stella Marris yashyize kumbuga nkoranyambaga. Jasmine , ntabwo afite uburenganzira bwo gukoresha iriya konti, ni njye ufite ububasha bwose, njye wemerewe gusinya kuri iriya konti, kandi ninjye uri iruhande rwa papa.Ubu mama wanjye ntawuhari'.

 

Ibi bivuzwe nyuma y'aho ku munsi wo ku cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, aribwo Stella Marris , yavuze ko umukobwa wa Mr Ibu yashatse kumwirukana kuri iyo konti ashaka kuyifunga.Stella yavuze ko ngo Jasmine warezwe na Mr Ibu , yari yarambiwe kuyikoresha, gusa Daniel we akemeza ko muri bose nta numwe ufite ubushobozi bwo kuyinjiramo uretse we.

 

Mu marira menshi uyu mugore yagize ati:'Ntabwo mfite ububasha kuri iriya konti yatanzweho ubufasha iri muri Access Bank.Irimo kuyoborwa na Jazimine urimo gukoresha poropaganda zose n'ibinyoma  ngo ambuze kuba nayikoresha.Uburyo yabeshye abantu agakoresha iriya konti ni inkuru y'undi munsi'.

 

Aya mafaranga arimo kurwanirwamo , yatanzwe kugira ngo afashe Mr Ibu kwivuza no kumuca akaguru ke nkuko byagenze.Benshi batanze amafaranga n'amasengesho kuri Mr Ibu bakunze gusa hari imikino itangiye gukinirwa kuri ayo mafaranga.

The post Amafaranga yatanzwe n'abagiraneza yo gufasha Mr Ibu kumuca akaguru imiryango iri kuyarwaniramo appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/amafaranga-yatanzwe-nabagiraneza-yo-gufasha-mr-ibu-kumuca-akaguru-imiryango-iri-kuyarwaniramo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)