Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, kuri Kigali  Pele Stadium habereye umukino utaraberye igihe wa shampiyona y'u Rwanda uhuza Police FC na Rayon Sports.

Ni umukino wagombaga gukinwa ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y'u Rwanda ariko ntiwakinwa kuko ikipe ya Rayon Sports yari mu mikino mpuzamahanga.

Uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri watangiye ikipe ya Rayon Sports iri hejuru kuko byaje no gutanga umusaruro ubwo hari ku munota wa munani, Mussa Essenu  niwe wafunguye amazamj ku ruhande rwa Gikundiro.

warakomeje kugeza ubwo ikipe ya Police yagerageje gushaka uburyo bwo kuba yabona igitego binyuze kuri ba rutahizamu barimo Muhadjiri Hakizimana nibyabira icyo bitanga.

Bigeze ku munota wa 35 w'umukino, i Nyamirambo haguye imvura nyinshi bituma umukino uhagarara hari iminota 40, imvura yagabanyutse umukino urakomeza igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Bavuye ku ruhuka amakipe yombi yagerageje gushaka ibitego, ibi byakundiye Rayon Sports aho ku munota wa 89 Rutahizamu Heritier Nziga Luvumbu yabonye igetego cya kabiri muri uyu mukino.

Umukino ubwo wari ugeze mu minota ya nyuma, mu minota itatu yari yongerewe ku minota 90, Bigirimana Abedi yatsindiye Police igitego kimwe birangira umukino ari 2-1.

Gutsinda kwa Rayon Sports kuri uyu munsi, byongereye amanota kuri Gikundiro aho kuri ubu iri ku mwanya wa kane n'amanota 20 mu gihe Police yagumye ku mwanya wa Gatatu n'amanota 22.

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Sunrise FC irakina na APR FC ku mukino w'ikirarane utarabereye igihe.

The post Amafoto â€" Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-mu-mukino-utarakiniwe-igihe-rayon-sports-yatsinze-police-fc-2-1-mu-mukino-wahagaze-iminota-48/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mu-mukino-utarakiniwe-igihe-rayon-sports-yatsinze-police-fc-2-1-mu-mukino-wahagaze-iminota-48

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)